Amakuru avuga ko abarwanyi b’uyu mutwe barakajwe cyane n’Umuyobozi wa Leta ya Gezira, Abu Aqlah Keikel wafashe icyemezo cyo kwishyira mu maboko y’Ingabo za Leta nyamara yari asanzwe akorana n’umutwe wa RSF.
Mu rwego rwo kumwihimuraho, abarwanyi b’uyu mutwe binjiye muri uyu Al-Kamelin uri muri iyo Leta, burira inyubako ndende ziyirimo ubundi barasa mu baturage nta kurobanura, abarenga 50 bahasiga ubuzima abandi benshi barakomereka.
Iki gitero cyamaganywe cyane n’Umuryango udaharanira inyungu ukorera muri iyo Leta, Gezira Conference, wavuze ko icyo gitero kigize icyaha cy’intambara. Ku rundi ruhande, ibitero nk’ibi ngo bigamije kuburira abandi bayobozi bahisemo kwifatanya na RSF kugira ngo batinye kuba bayivaho, nyuma yo kubona ibyakurikira ku baturage babo.
Hagati aho, iyi ntambara imaze umwaka n’igice imaze gutuma abarenga miliyoni 14 bahunga, mu gihe abarenga miliyoni zirindwi bakeneye imfashanyo irimo ibiribwa mu buryo bwihutirwa.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!