00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Sri Lanka: Perezida yangiwe kuva mu gihugu nyuma yo kwanga gutonda umurongo

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 12 July 2022 saa 06:25
Yasuwe :

Agahinda ni kose kuri Perezida wa Sri Lanka, Gotabaya Rajapaksa wangiwe n’abakozi b’ikibuga cy’indege kuva mu gihugu kuko yanze gutonda umurongo nk’abandi baturage bose.

Biteganyijwe ko Rajapaksa azegura kuri uyu wa Gatatu mu buryo bwemewe n’amategeko nyuma y’aho mu mpera z’icyumweru gishize, abaturage biroshye mu rugo rwe bigaragambiriza igiciro cy’ubuzima gikomeje guhenda.

Gotabaya Rajapaksa umaze ku butegetsi imyaka ine, ashinjwa uburangare no gushyira igihugu mu manga kugeza aho amadevize agishiranye kikabura uko kigura ibicuruzwa by’ibanze.

CNN yatangaje ko ubwo yageragezaga guhunga anyuze ku kibuga cy’indege cya Bandaranaike, Gotabaya Rajapaksa yangiwe kugenda kuko yanze kwiyizira kuzuza ibisabwa.

Abakozi ba Gotabaya Rajapaksa bageze ku kibuga cy’indege bitwaje pasiporo 15 ze n’umuryango we, bashaka kugenda mu ndege ya Sri Lankan Airlines yerekeza i Dubai.

Abakozi bashinzwe abinjira n’abasohoka ku kibuga cy’indege babyanze, basaba ko Perezida n’umuryango we biyizira gutonda umurongo, bakuzuza ibisabwa byose.

Abo bakozi be ntibanyuzwe, bongeye gusaba ko Perezida n’umuryango we bagenda mu ndege ya Etihad yerekezaga Abu Dhabi, nabwo bababera ibamba.

Ibyo byose byabaga Rajapaksa n’umuryango we bacumbikiwe mu nyubako ziri hafi aho z’ikibuga cy’indege, bategereje ko byose biva mu nzira bakava mu gihugu.

Nubwo bivugwa ko Rajapaksa yahungirishirijwe mu kibuga cy’indege, ntabwo bizwi neza aho aherereye guhera kuwa Gatandatu ushize ubwo abaturage bigabizaga urugo rwe.

Hari abakomeje kwibaza ku kwegura kwa Rajapaksa mu gihe yaba atemerewe kuva mu gihugu, kuko ashobora gutinya ko yahita atakaza ubudahangarwa afite, agakurikiranwa n’ubutabera dore ko ashinjwa ibyaha bya ruswa.

Perezida Rajapaksa yabujijwe kuva mu gihugu n'abakozi bo ku kibuga cy'indege
Mu cyumweru gishize abaturage bigabije urugo rwa Perezida wa Sri Lanka binubira ubuzima bukomeje kuba bubi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .