Minisitiri ushinzwe ingufu, Kanchana Wijesekera kuri uyu wa Gatandatu yatangaje ko ibikomoka kuri peteroli bari biteze muri iki cyumweru n’igitaha bitakihagereye igihe, bityo ko bizakomeza kuba bike ku isoko.
Wijesekera yavuze ko bamaze kumenyesha ibigo bicuruza peteroli kuba byihanganye kuko habaye ikibazo mu bijyanye no kwishyura ibikomoka kuri peteroli byagombaga kuva hanze.
Yavuze ko lisansi izahabwa cyane cyane ibigo bikora ingendo rusange, inganda n’abandi bafite ibikorwa byo gukwirakwiza umuriro w’amashanyarazi.
Yasabye abandi baturage basanzwe kuba bihanganye, ntibateze umuvundo kuri sitasiyo za lisansi.
Sri Lanka iri mu bibazo by’ubukungu byo kugabanyuka kw’amadevize, ku buryo kubona ayo kurangira ibicuruzwa bya ngombwa ari ingume.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!