Ikigendajuru Starship cyakozwe na SpaceX gishobora kugurutswa ku nshuro ya mbere

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 13 Gicurasi 2020 saa 12:03
Yasuwe :
0 0

Umushoramari Elon Musk hamwe n’ikigo cye cya SpaceX, bakomeje kugerageza ikigendajuru cyo mu bwoko bwa Starship, bizera ko mu gihe kiri imbere kizafasha abantu kugera ku kwezi cyangwa ku mubumbe wa Mars, ukomeje kuguma mu ntekerezo z’abahanga bashaka kuwukoraho ubushakashatsi.

Starship ni ikigendajuru cya rutura cyitezweho ko nibura kizaba gishobora guhagurutsa ku Isi abantu bagera ku 100 bagiye mu isanzure, kandi kikaba cyakoreshwa inshuro nyinshi, bitandukanye n’ibisanzwe.

Ku nshuro ya mbere, igerageza ryahereye ku bigendajuru bito bizaba bikoze nk’iki cya rutura, bikoze mu cyuma kidafatwa n’umugese.

Igerageza ryakozwe mu buryo bwo gucana moteri y’icyise SN4, mu buryo ikigendajuru gisohora umuriro cyitegura guhaguruka kuri sitasiyo yacyo. Hasuzumwaga ko gishobora kwihanganira imbaraga cyahura nacyo kiramutse cyoherejwe. Ibyo byatanze icyizere ko mu minsi iri imbere, hashobora noneho kuzakorwa igerageza ryo kuguruka.

Icyo kigendajuru cyiswe SN4 cyakoze ibyo gihagaze hamwe, ndetse byishimiwe ku rwego rukomeye n’Umuyobozi wa Space X, Elon Musk nk’uko yabitangaje.

Nyuma y’igerageza ry’ibanze, byitezwe noneho ko SN4 mu gihe cya vuba izakoreshwa igerageza ryo kuguruka ariko itarimo abantu. Bibarwa ko ishobora kuzaguruka metero 150 izamuka mu kirere.

Mu mwaka ushize indi rocket yo mu bwoko bwa Starship yo yiswe Starhopper yaragurukijwe ariko ku ntera ngufi.

Biteganywa ko nta mpungenge zikomeye SpaceX izagira ku kuguruka kwa SN4, cyane ko irimo kubaka SN5 yo biteganywa ko izazamuka kilometero 20.

SN4 yatanze ibisubizo byiza mu igerageza ry'ibanze

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .