Space X yasubitse kohereza icyogajuru cyayo cya mbere kizajyana abantu babiri mu isanzure

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 28 Gicurasi 2020 saa 08:35
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’Ikoranabuhanga cya SpaceX, cyafashe icyemezo cyo kwigizayo umunsi wo kohereza icyogajuru cyacyo cya mbere habura iminota itageze kuri 20 kubera ibihe bitameze neza, iki gikorwa kikaba cyimuriwe kuwa Gatandatu.

Iyi gahunda yasubitswe kubera ibicu byijimye ndetse n’umuhengeri wari mu Nyanja ya Atlantique, byatezaga imirabyo hafi y’aho icyo kigendajuru cyari kigiye guhagurukira. Ibi byatumye icyogajuru cya mbere mu myaka hafi icumi cyari kigiye guturuka ku butaka bwa Amerika kitabasha kugenda.

Biteganyijwe ko kohereza iki kigendajuru cya SpaceX Falcon 9 bizakorwa kuwa Gatandatu saa 3:22 z’igicamunsi ikindi kigende ku cyumweru saa 3:00 z’igicamunsi. Bikazajyana abahanga mu by’isanzure, Bob Behnken na Doug Hurley bo mu kigo cy’Abanyamerika gishinzwe iby’ubumenyi bw’isanzure, NASA.

SpaceX itangaza ko iki kigendajuru ari intambwe ikomeye mu gufasha abantu bahora bifuza gutembera mu isanzure.

Perezida Trump na Visi Perezida we Mike Pence ni bamwe mu bari bitabiriye iki gikorwa cyo kohereza icyogajuru. Trump yanditse kuri Twitter ashimira ubuyobozi n’umuhate bya NASA na SpaceX, abizeza ko azifatanya na bo kuwa Gatandatu.

Umushoramari Elon Musk n’Ikigo cye cya SpaceX, bakomeje kandi kugerageza icyogajuru cyo mu bwoko bwa Starship, bizera ko mu gihe kiri imbere kizafasha abantu kugera ku kwezi cyangwa ku mubumbe wa Mars.

Kohereza icyogajuru cya SpaceX byimuriwe kuwa Gatandatu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .