00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Southwest Airlines yahagaritse ibyo kutishyuza ibikapu by’abagenzi

Yanditswe na Kangabe Nadia
Kuya 12 March 2025 saa 08:56
Yasuwe :

Sosiyete y’ubwikorezi bwo mu kirere ya Southwest Airlines iri mu zikomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, igiye gutangira kujya yishyuza ibikapu by’abakiliya binjirana mu ndege, nyuma y’igihe kinini nta mafaranga byishyuzwa.

Iyi sosiyete y’indege yatanze itangazo ku wa 11 Werurwe 2025, imenyesha abayigana ko ingoma zahinduye imirishyo nyuma y’igihe kinini ibikapu by’abagenzi bitishyuzwa, byose bigamije kuzahura ubukungu.

Southwest Airlines ni yo sosiyete y’ubwikorezi yemereraga umugenzi kwinjiza ibikapu bibiri bitishyurwa. Bwari uburyo bwo kugaragaza itandukaniro n’ibindi bigo byari bihanganye na yo ku isoko.

Icyakora ubu amazi ntakiri ya yandi kuko kuva ku itariki 28 Gicurasi 2025 amabwiriza yo kwishyuza ibikapu azatangira gukurikizwa.

Aya mabwiriza mashya avuga ko abakiliya bindahemuka bakunze kugana iyi sosiyete bazajya badohorerwa ku bikapu bibiri gusa ntibabyishyure, naho ibindi byose bakabyishyurira.

Ku bakiliya bayikoresha cyane bazajya badohorerwa ku gikapu kimwe gusa naho abandi bose bazajya bishyurira buri gikapu cyose binjije mu ndege.

Izi mpinduka zije nyuma y’igihe kinini iyi sosiyete itishyuza ku bikapu by’abagenzi, biri no mu byatumaga ibona abakiliya benshi kurusha izindi sosiyete z’indege muri Amerika.

Ikinyamakuru MSN cyatangaje ko izi mpinduka zigamije kongerera amafaranga iyi sosiyete yinjiza.

Ni mu gihe izi mpinduka zitishimiwe n’abakiliya b’iyi sosiyete, aho bamwe banyujije ubutumwa kuri X bagaragaza ko izi mpinduka zishobora gutuma bahagarika kugana iyi sosiyete.

Southwest Airlines yahagaritse ibyo kutishyuza ibikapu by’abagenzi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .