00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Sosiyete z’indege 97 zakumiriwe mu kirere cy’u Burayi

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 8 Ukuboza 2021 saa 12:55
Yasuwe :

Komisiyo y’Ubumwe bw’u Burayi yavuguruye urutonde rwa sosiyete z’indege zibujijwe kunyura mu kirere cy’u Burayi, ziva ku 103 zigera kuri 97.

Urutonde rurerure rw’izo sosiyete rwerekana ko hafi ya zose ari zo mu bihugu 15 birimo 11 byo muri Afurika.

Ibyo bihugu ni Afghanistan, Angola, Armenie, Congo Brazzaville, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Djibouti, Guinée Equatorial, Erithrée, Kyrgyzstan, Libéria, Libye, Nepal, São Tomé, Príncipe, Sierra Léone na Sudani.

Iyo Komisiyo yavuze ko zahagaritswe kubera amabwiriza adahwitse y’inzego zishinzwe indege za gisivile muri ibyo bihugu.

Gahunda yo gukumira sosiyete z’indege zimwe na zimwe mu kirere cy’u Burayi yatangijwe mu 2006. Zihagarikwa harebwa ku rwego rwo kunanirwa kuzuza ibisabwa n’inzego za EU zishinzwe iby’indege za gisivile.

EU yakumiye sosiyete z’indege 97 mu kirere cy’u Burayi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .