Sosiyete yo mu Buyapani yakoze imodoka ibasha kuguruka irimo umushoferi

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 30 Kanama 2020 saa 09:09
Yasuwe :
0 0

Sosiyete yo mu Buyapani yitwa Sky Drive Inc. yakoze isuzuma ry’imodoka zishobora kuguruka zirimo n’umushoferi, ritanga icyizere ko mu gihe kiri imbere izi modoka zishobora kujya ku isoko.

Iri gerageza ryabereye mu kibuga gisanzwe cyifashishwa n’uruganda rw’imodoka rwa Toyota. Nibwo bwa mbere mu mateka y’u Buyapani hari hakozwe bene iri gerageza ry’imodoka ziguruka.

Iyi modoka yahawe izina rya SD-03, yari irimo umupilote, yazamutse mu kirere igendagenda hejuru iminota ine.

Iyi sosiyete ifite intego zo kwifashisha izi modoka ku buryo zajya ziguruka zitwaye abantu aho bishoboka kuko ari uburyo bwizewe, butekanye kandi butuma umuntu aba yumva ari mu mutuzo.

SD-03 ni imodoka ikoresha amashanyarazi, ifite moteri umunani biyihesha ubushobozi bwo kuba yakururuka hasi ku butaka mu gihe byaba bikenewe muri ako kanya.

Sosiyete yayikoze irashaka ko imodoka zigenda mu kirere ziba kimwe mu bigize ubuzima busanzwe bwa muntu nk’uko atega cyangwa agatwara imodoka mu buryo busanzwe. Irateganya gukora andi masuzuma menshi mu bihe bitandukanye kugira ngo hizerwe umutekano n’ikoranabuhanga ry’iyi modoka.

Yamaze iminota ine mu kirere hanyuma irururuka
Iyi modoka byitezwe ko izagira uruhare mu guhindura uko abantu batekerezaga imodoka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .