Nasa imaze igihe mu myiteguro ya gahunda yiswe Artemis izatuma mu 2024 yohereza umugabo n’umugore ku kwezi, mu igerageza rigamije kureba uko abantu baba kuri uwo mubumbe.
Mbere yo kujyanayo abo bantu, ubushakashatsi burakomeje ngo bamenye neza niba ubuzima bushoboka kuri uwo mubumbe. Niyo mpamvu muri Nzeri uyu mwaka, Nasa yatanze isoko kuri sosiyete zigenga zifuza gupiganwa zikazakora ikiraka cyo kuyikusanyiriza itaka ryo ku kwezi, rigakorwaho ubushakashatsi.
Kuri uyu wa Kane nibwo hatoranyijwe sosiyete zatsinze ipiganwa ndetse n’amafaranga zizishyurwa ku itaka zizakusanya.
Izindi sosiyete zatsinze ni Masten Space Systems yo muri Amerika izishyurwa 15.000$; ispace Europe ya Luxembourg izishyurwa 5.000$ na ispace Japan of Tokyo izishyurwa 5.000$. Muri rusange, Nasa izishyura izo sosiyete zose amadolari 25 001.
Itangazo ryashyizwe hanze na Nasa, rivuga ko sosiyete izishyurwa nyuma yo kugaragaza neza ibimenyetso bifatika birimo n’amashusho, byerekana ko iryo taka ryavuye ku kwezi. Hagomba no kugaragazwa amerekezo yo ku kwezi iryo taka ryakuwemo.
Izi sosiyete zapiganiwe iri soko, zisanzwe zifite gahunda yo kujya ku kwezi muri gahunda zazo bwite mbere ya 2024, bishoboka ko ari nayo mpamvu zagiye zica amafaranga make. Zizishyurwa mu byiciro bitatu. Bwa mbere bazishyurwa 10 % by’amafaranga batanze mu ipiganwa, ubwa kabiri nabwo bahabwe 10 % , bwa nyuma itaka bakusanyije rimaze gusuzumwa bishyurwe 80 % by’amafaranga yose.
Nasa ivuga ko icy’ingenzi atari inyungu z’amafaranga kuri izo sosiyete, ahubwo ngo ari umusanzu wazo mu bushakashatsi.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!