Audible izwiho gukora ibiganiro bitandukanye, ni yo izajya inyuzwaho ibiganiro byatunganyijwe na Higher Ground aho kuba Spotify nk’uko byari bimaze imyaka itatu bimeze.
Ntabwo havuzwe amafaranga ubu bufatanye buzatwara nkuko CNN yabitangaje.
Ubu bufatanye buje nyuma y’iminsi bivugwa ko umuryango wa Obama ushaka guhagarika ubufatanye na Spotify.
Itangazo umuryango wa Obama wasohoye nyuma yo kwihuza na Audible, rivuga ko inzozi zabo ari ugutiza ijwi abatagira kivugira, kandi ko bizeye ko izabibafashamo.
Higher Ground isanganywe ubundi bufatanye na Sosiyete ya Netflix izwiho gutambutsa filime n’ibiganiro binyuze kuri internet.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!