00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Somalia: Ibisasu byatezwe mu modoka byishe abantu 100, abandi 300 barakomereka

Yanditswe na IGIHE
Kuya 30 Ukwakira 2022 saa 08:15
Yasuwe :

Perezida wa Somalia, Hassan Sheikh Mohamud, yatangaje ko ibisasu byaturikiye mu murwa mukuru Mogadishu bimaze guhitana abantu 100, naho abasaga 300 bakomeretse.

Ni imibare ishobora kuza kwiyogera nk’uko itangazo ry’ibiro by’umukuru w’igihugu ryabitangaje kuri iki Cyumweru.

Ni ibisasu bibiri byari byatezwe mu modoka, byaturikiye kuri Minisiteri y’Uburezi mu murwa mukuru.

Kugeza ubu ntawe urigamba iki gitero, nubwo Perezida Mohamud yavuze ko cyagabwe n’umutwe w’iterabwoba wa Al Shabaab.

Igisasu cya mbere cyaturikiye kuri minisiteri y’uburezi hafi y’ihuriro ry’imihanda rikoreshwa cyane muri Mogadishu. Icya kabiri cyaturitse ubwo imbangukiragutabara zari zihageze, abantu batangiye gufasha abakomerekejwe n’igisasu cya mbere.

Ibyo byatumye abantu bapfa baba benshi, ku buryo amaraso yari yuzuye mu muhanda.

Iki gisasu cyaturikiye ahantu hamwe n’icyigeze guhitana abantu basaga 500, mu kwezi nk’uku mu 2017.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .