Minisitiri Robert Fico yabigarutseho ku wa 10 Mutarama 2025 mu nama ya Komisiyo ishinzwe Ububanyi n’Amahanga mu Nteko Ishinga Amategeko ya Slovakia.
Yabigarutseho nyuma y’uko Ukraine ihagaritse amasezerano yo gucisha gaze y’u Burusiya mu nzira zinyura ku butaka bwayo ijya muri Slovakia inakomereza mu bindi bihugu byo mu Burayi.
Ibyo byagize ingaruka ku bihugu bikeneye gaze birimo Slovakia, u Butaliyani n’u Buholandi.
Robert Fico yavuze ko we na Zelensky nta bucuti bafitanye kandi Ukraine igomba guhagarika ibyo yirirwamo.
Ati “Sinkorana na Zelensky ku mugaragaro, yirirwa atembera i Burayi asaba inkunga mu buryo budakwiye, kandi ibi bigomba guhagarara.”
Minisitiri Fico yamagana inkunga za gisirikare z’ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi zihabwa Ukraine, ashimangira ko umuti w’amakimbirane y’iki gihugu n’u Burusiya ugomba kuboneka binyuze mu biganiro bya dipolomasi.
Ukraine imaze igihe yaranze kongera amasezerano yari ifitanye na sosiyete y’u Burusiya itunganya gaze, Gazprom, bituma gaze y’u Burusiya idakomeza kugera mu bihugu by’u Burayi.
Fico yasabye Ukraine gutanga indishyi z’akababaro, ndetse avuga ko ashobora guhagarika amashanyarazi Slovakia yohereza muri Ukraine.
Nko mu mezi 11 yo muri 2024 Ukraine yahawe Megawatt miliyoni 2.4 z’umuriro uturutse muri Slovakia.
Yashimangiye ko Slovakia itagomba gushyirwa mu kaga n’ikibazo cya Ukraine, asaba EU kugira icyo ibikuraho bikiri mu maguru mashya.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!