Ni intambwe yisumbuye ziheruka guterwa n’ibihugu birimo Mexique, u Bwongereza na Canada, byagennye amasaha yihariye amatangazo y’ibinyobwa birimo isukari nyinshi atagomba kunyuzwa mu itangazamakuru.
Inganda zikora ibinyobwa birimo isukari nyinshi nk’imitobe, zizategekwa ko ku bipfunyika byabyo handikwaho ko atari byiza ku mubiri, bikazagendana n’izindi ngamba zizashyirwa mu bikorwa mu myaka itanu iri imbere.
Nk’uko ibinyamakuru bitandukanye byabitangaje, Minisitiri w’Ubuzima wa Singapore, Edwin Tong, yavuze ko inganda zikora ibinyobwa bidafite icyo bitwaye na zo zishishikarizwa kujya zibyandika ku bipfunyika, kugira ngo byorohereze abaguzi guhitamo.
Ati “Mu mabwiriza mashya, ibinyobwa bidateje ikibazo ku buzima bizaba bifite ikirango cyihariye cy’ubuziranenge, ubwo ahasigaye ni ah’inganda niba zishaka cyangwa zidakeneye icyo kirango.”
Iryo kumirwa rizaba rireba ibinyamakuru byose byaba televiziyo, ibinyamakuru byandika ku mpapuro, kuri murandasi n’imbuga nkoranyambaga.
Singapore ni kimwe mu bihugu bifite abarwayi benshi ba diabète ku Isi, ahanini bitewe no kuba ifite abantu benshi bageze mu zabukuru no kuba abaturage bayo bamaze kugira umuco wo gufata ibinyobwa bibamo isukari nyinshi.

TANGA IGITEKEREZO