Singapore: Abahagarara n’abicara batashyize metero imwe hagati yabo bazajya bafungwa

Yanditswe na IGIHE
Kuya 27 Werurwe 2020 saa 10:31
Yasuwe :
0 0

Ibihugu byinshi ku Isi bikomeje gukaza ingamba zo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19, giterwa na Coronavirus, aho kuri ubu muri Singapore, kwicara, guhagarara wegeranye n’umuntu ari icyaha gihanishwa gufungwa kugeza ku mezi atandatu cyangwa gucibwa amande ya 7000$.

Amategeko mashya yatangiye kubahirizwa kuri uyu wa Gatanu, nk’uburyo Singapore, ikomeje gukoresha mu kurwanya ko COVID-19, yakwirakwira.

Aya mategeko avuga ko uwo ari we wese ku bushake wicara atashyizemo metero imwe hagati ye na mugenzi we, mu hantu hahurira abantu benshi cyangwa uhagarara mu ntera iri munsi ya metero imwe, azajya abihanirwa nk’uko amategeko ya Minisiteri y’Ubuzima, abiteganya.

Amabwiriza mashya abuza abantu kwicara mu myanya rusange, aho yashyizweho ibimenyetso by’uko nta muntu wemerewe kuyicaraho. Izi ngamba biteganyijwe ko zizashyirwa mu bikorwa kugeza kuwa 30 Mata, zikubahirizwa n’abacuruzi n’abantu ku giti cyabo.

Guverinoma ya Singapore yanafunze utubari, utubyiniro ndetse inabuza ko abantu barenga 10 bahurira hamwe n’ibikorwa binini birahagarikwa.

Kuwa 23 Mutarama nibwo umuntu wa mbere wanduye COVID-19 yagaragaye muri Singapore, ariko ubuyobozi bwafashe ingamba zo kurwanya ikwirakwira ry’iki cyorezo, binyuze mu gushyira imbaraga mu gupima, kwirinda ko abantu bahura ndetse no gushyira mu kato abakekwa.

Kuri uyu wa Kane Singapore yemeje ko abantu 52 bashya ari bo banduye, 28 muri bo bayikuye hanze aho baturutse mu bihugu by’u Burayi, Amerika ya ruguru, Aziya n’ahandi.

Umubare w’abantu banduye Coronavirus muri Singapore umaze kugera kuri 683 kuri uyu wa Gatanu. Abantu barenga ibihumbi 500 mu bihugu birenga 175 bamaze kwandura COVID-19.

Muri Singapore kwicara no guhagararana hatari metero imwe bizajya bihanishwa igifungo cyangwa gucibwa amande

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .