Ishyaka rye Forza Italia rivuga ko uko amerewe bidateye impungenge, kuko ameze neza.
Berlusconi w’imyaka 83 washoye imari mu itangazamakuru, we na babiri mu bana be kuwa gatatu babasanzemo iki cyorezo bavuye mu biruhuko i Sardinia, hamwe mu higanje ubwandu mu Butaliyani.
Berlusconi n’umukunzi we Marta Fascina w’imyaka 30, bari bamaze iminsi mu kato ka bonyine mu rugo rwabo nyuma y’ibiruhuko bavuyemo i Sardinia.
Ishyaka rye rivuga ko kumushyira mu bitaro by’igihe gitoya byari bikenewe ngo bakurikirane iyi virus, ariko ameze neza.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!