ANSA yatangaje ko Silvio Berlusconi yajyanywe kwa muganga muri gahunda zisanzwe zo kwisuzumisha.
Umuvugizi wa Berlusconi yirinze kugira icyo abwira itangazamakuru ku bijyanye no kuba yashyizwe mu bitaro n’igihe yagereyemo.
Silvio Berlusconi w’imyaka 85 yajyanywe mu bitaro nyuma y’umunsi umwe atangaje ko ataziyamamariza kuyobora u Butaliyani mu matora ateganyijwe ku wa Mbere, tariki ya 24 Mutarama 2022.
Kuva yakwandura icyorezo cya COVID-19 mu 2020, Silvio Berlusconi yakunze kujyanwa mu bitaro bya hato na hato.
Ibi byatumye ajyanwa mu bitaro inshuro zitandukanye biturutse ku ngaruka ubwo burwayi bwasize mu mubiri we. Yigeze atangaza ko “ari byo bihe bibi yaciyemo mu buzima.”
Amakuru yavugaga ko Berlusconi yari amaze iminsi yiyamamariza gusimbura Perezida ucyuye igihe, Sergio Mattarella mu ibanga, ndetse abasesenguzi bemezaga ko ashyigikiwe cyane.
Berlusconi wanabaye Perezida wa AC Milan yahisemo kutiyamamaza “ku bw’inyungu z’igihugu’’, asaba ko izina rye rivanwa mu bakandida.
Mario Draghi wigeze no kuyobora Banki y’u Burayi ni we ukomeje guhabwa amahirwe yo kuyobora u Butaliyani, nyuma y’umwaka yari amaze ari Minisitiri w’Intebe.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!