00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Shinzo Abe wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Buyapani yishwe

Yanditswe na IGIHE
Kuya 8 July 2022 saa 11:32
Yasuwe :

Shinzo Abe wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Buyapani yitabye Imana biturutse ku masasu abiri yarashwe mu ijosi n’umugizi wa nabi.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu nibwo Shinzo Abe yarashwe n’umuntu witwaje intwaro ubwo yari mu bikorwa byo kwamamaza ishyaka rye, mu matora y’abagize inteko ishinga amategeko ateganyijwe ku Cyumweru. Byitezwe ko aya matora ashobora gusubikwa.

Hari amakuru ko yarashwe inshuro ebyiri, isasu rimwe rifata ku ruhande rw’ibumoso mu gituza, irindi rifata ku ijosi.

Shinzo waburaga igihe gito ngo yuzuze imyaka 67 yabaye Minisitiri w’Intebe kuva mu 2006 kugeza mu 2020 ubwo yeguraga kubera impamvu z’uburwayi.

Icyo gihe Shinzo Abe yatangaje ko adashaka ko uburwayi bwe bugira ingaruka ku gufata ibyemezo, yisegura ku baturage b’u Buyapani ku bwo kutarangiza manda ye nk’uko byari biteganyijwe ko izarangira muri Nzeri 2021.

Yavuze ko ubuzima bwe bwatangiye kuba bubi bitewe n’uburwayi bwe bwongeye gukara hagati muri Nyakanga, akaba arimo kwivuza. Ibi ngo ntabwo byari butume abona umwanya uhagije wo gukora inshingano ze nka Minisitiri w’Intebe.

Abe azibukirwa cyane kuri politiki ye yo kuzahura ubukungu, kubaka igisirikare ndetse no kongera ingengo y’imari yacyo.

Yabaniye ate u Rwanda?

Mu 1965, ni wo mwaka wabaye intangiriro y’umubano mwiza w’u Rwanda n’u Buyapani kuko ari bwo Masaya Hattori wari umuhanga mu bijyanye n’amabanki yoherezwaga i Kigali bigizwemo uruhare n’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari, IMF, ngo abe mu ba mbere bayoboye Banki Nkuru y’u Rwanda, BNR.

Kuva icyo gihe u Buyapani bwatangiye kubona u Rwanda nk’igihugu rushobora gukorana na cyo ndetse ibihugu byombi byatangiye kugirana amasezerano y’imikoranire kugeza ubwo mu 2005, Ikigo cy’Abayapani Gishinzwe Iterambere, JICA, cyafunguraga ibiro byacyo i Kigali.

Ubufatanye bw’u Rwanda n’u Buyapani bwarushijeho gutera imbere mu 2006 ubwo Abe Shinzo yagirwaga Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu.

Mu 2010, nibwo u Buyapani bwafunguye ambasade yabwo mu Rwanda, iba intangiriro yo gushimangira umubano wari usanzweho cyane ko kugeza icyo gihe Perezida Kagame yari amaze gukorera ingendo muri icyo gihugu n’abayobozi bacyo bamaze kugenderera u Rwanda mu bihe bitandukanye.

U Buyapani bwakunze kwibanda ku gufasha u Rwanda n’Abanyarwanda mu kubaka ibikorwaremezo birimo ibijyanye n’amazi, uburezi ndetse no guteza imbere ubuhinzi by’umwihariko.

Ubuhinzi no kongera umusaruro w’ibibukomokaho, guhashya imirire mibi no gufasha Abanyarwanda mu kwihaza mu biribwa ni bimwe mu byaranze imyaka 60 ishize y’umubano mwiza n’ubufatanye hagati y’u Buyapani n’u Rwanda.

Mu 2008, u Buyapani bubinyujije Kigo cy’Abayapani Gishinzwe Iterambere, JICA ku bufatanye n’Umuryango Nyafurika Uharanira guteza imbere Ubuhinzi, AGRA, batangije umushinga ugamije guteza imbere igihingwa cy’umuceri binyuze mu kongera umusaruro wacyo.

Ni umushinga wiswe CARD [Coalition for African Rice Development], ukaba ukorera mu bice bitandukanye by’u Rwanda by’umwihariko ahahingwa umuceri.

Mu 2017, ubucuruzi u Rwanda bwakoranye n’u Buyapani bwabarirwaga muri miliyoni 57 z’amadolari ya Amerika. Ishoramari ry’u Buyapani mu Rwanda ryari rifite agaciro ka miliyoni 21,485 z’amadolari, rikaba ryarahanze imirimo 178.

Mu 2019 Perezida Kagame n’itsinda ry’abandi bayobozi b’u Rwanda bagiriye uruzinduko mu Buyapani ndetse bagirana ibiganiro na Shinzo Abe wari ukiri Minisitiri w’Intebe.

Perezida Paul Kagame na Shinzo Abe, bakurikiranye isinywa ry’amasezerano ya miliyoni zisaga 29 z’Amadolari zo kongera ubushobozi bw’imiyoboro iva ku ruganda rw’amazi rwa Nzove igera ku bigega bya Ntora mu Mujyi wa Kigali.

Mu biganiro Perezida Kagame yagiranye na Shinzo Abe, yashimye ubufatanye n’umubano uri hagati y’ibihugu byombi.

Ati “U Rwanda rwishimira iterambere ry’ubufatanye n’u Buyapani. Dufatanya muri byinshi kandi bibyara umusaruro nko mu buhinzi, ikoranabuhanga n’ibikorwa remezo.”

Kagame kandi yashimye inkunga y’icyo gihugu mu mushinga wo kuvugurura ibijyanye no gutwara abantu n’ibintu muri Kigali (Kigali Urban Transport Improvement Plan).

Yavuze ko u Rwanda “rwiteze kwigira ku bunararibonye bw’u Buyapani mu guteza imbere imijyi no gutwara abantu n’ibintu.”

Mu 2019 Perezida Kagame yasuye u Buyapani agirana ibiganiro na Abe Shinzo wari Minisitiri w'Intebe
Ku ngoma ya Abe Shinzo, umubano w'u Rwanda n'u Buyapani warushijeho gutera imbere
Perezida Kagame yereka Abe Shinzo itsinda ry'abayobozi bari bajyanye
Muri uru ruzinduko u Rwanda n'u Buyapani byasinyanye amasezerano y'ubutwererane

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .