Uyu mugabo yamenyekanye cyane kubera udushya n’imishinga idasanzwe yagiye akora irimo kwifashisha ibiti, impapuro, cyangwa imigano mu gukora bimwe mu bikoresho byifashishwa mu bwubatsi.
Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, abantu benshi basigaye badafite aho kuba. Mu rwego rwo gushakira abo mu nkambi aho barambika umusaya, Shigeru Ban, yazanye igitekerezo cyo kwifashisha ibimeze nk’inkingi ariko bikoze mu mpapuro [paper tube] nyuma bagatwikirizaho amahema, nyuma abantu babona aho kuba.
Uyu mugabo kandi ni we washushanyije igisenge cy’Ingoro ndangamurage ya Centre Pompidou-Metz, iherereye mu Mujyi wa Metz mu Bufaransa. Yanagize uruhare mu ishushanywa ry’igisenge cya Aspen Art Museum iherereye muri Leta ya Colorado muri Amerika.
Azwiho kandi kugira uruhare mu kugena ishusho y’imiterere ya Mt. Fuji World Heritage Centre yo mu Buyapani.
Ikindi gituma uyu mugabo akundwa ni uruhare yagiye agira mu mishinga inyuranye yo kubakira abahuye n’ibiza cyangwa ibindi bibazo mu bihugu bya Syria, Türkiye, u Buhinde, u Bushinwa, u Butaliyani, Haiti ndetse no mu Buyapani kandi akabikora ku buntu.
Buri wese uhabwa iki gihembo agenerwa asaga ibihumbi 105 by’amadorali ya Amerika. Abandi babashije kugitsindira mu myaka yatambutse barimo Renzo Piano, Frank Gehry, Norman Foster, Richard Rogers, David Chipperfield, ndetse na Zaha Hadid.
Mu bihembo bitangwa n’Ihuriro ry’Abakora ubugeni mu Buyapani, Japan Art Association, harimo nk’ikigenerwa umuhanga mu gushushanyisha irangi cyahawe Sophie Calle, ikigenerwa umuhanga muri sinema cyahawe Ang Lee, igihabwa umunyamuziki cyahawe Maria João Pires, n’ikindi gihabwa umuhanga mu gukora ibibumbano cyahawe Doris Salcedo.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!