Ibi bigo by’ubucuruzi byasohoye itangazo rivuga ko ibiciro byazamutse cyane bitewe n’impinduka mu bucuruzi mpuzamahanga kubera misoro mishya, ndetse ko bigiye kongera ibiciro ku bicuruzwa byabyo.
Iri tangazo ryakomeje rivuga ko ibiciro bizazamuka guhera tariki 25 Mata 2025.
Shein na Temu byasabye abakiliya babyo muri Amerika kugura vuba mbere y’uko ibiciro bizamuka.
Ibi bigo byakomeje bivuga ko biri gukora ibishoboka byose ngo bikomeze kugurisha ibikoresho bihendutse kandi serivisi zabyo zikomeze kugenda neza.
Ibi bigo by’ubucuruzi bigiye kuzamura ibiciro nyuma y’aho Perezida Trump azamuye imisoro ku bicuruzwa biva mu Bushinwa.
Imisoro yazamutse n’ubundi isanga ubucuruzi bw’ibi bigo butagenda neza bitewe n’impinduka Trump yazanye ku isoko mpuzamahanga kuva muri Mutarama yasubira ku butegetsi.
Izi mpinduka zagize ingaruka kuri Shein na Temu aho byasubiye inyuma mu bigo Abanyamerika bakunda gukoresha. Temu yigeze kuza mu myanya itanu ya mbere ubu iri ku mwanya wa 75, naho Shein yahoze ku mwanya wa 15 ubu iri ku mwanya wa 58.
Temu na Shein byakunzwe cyane muri Amerika kubera ibiciro biri hasi cyane, bikaba byarigeze no guhangayikishije amasoko nka Amazon, kugeza ubwo itangije urubuga rushya rwitwa Haul rugurisha ibintu biri munsi ya 20$.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!