Sergio Rossi wakoze inkweto zakunzwe n’ibyamamare ku Isi yitabye Imana azize Coronavirus

Yanditswe na IGIHE
Kuya 6 Mata 2020 saa 04:49
Yasuwe :
0 0

Umutaliyani Sergio Rossi ufite izina rikomeye mu gukora inkweto z’abagore zakunzwe n’ibyamamare ku Isi yitabye Imana ku myaka 84, azize Coronavirus.

Sergio Rossi yaguye mu Bitaro biri mu Mujyi wa Cesena, mu gace ka Emilia-Romagna kugarijwe cyane n’icyorezo cya COVID-19 giterwa n’agakoko ka Coronavirus.

Imibare ya Kaminuza ya Johns Hopkins yerekana ko mu Butaliyani, abantu barenga 14,600 bamaze guhitanwa na Coronavirus. Iki gihugu kimaze ibyumweru bine cyemeje ibwirizwa ry’uko abantu batava mu rugo mu kwirinda ikwirakwira ry’iki cyorezo kimaze kugaragara ku bagera ku 120 000.

Amakuru y’urupfu rwa Sergio yamenyekanye mu gitondo cyo ku wa Gatanu w’icyumweru gishize.

Umuyobozi wa Sergio Rossi Group, Riccardo Sciutto, yabwiye Women’s Wear Daily, yandika inkuru zijyanye n’imyambarire ko babuze uw’ingenzi mu buzima bwabo.

Ati “Yari mwarimu, ni ibyishimo byinshi kuba narahuye na we. Yari umuyobozi mwiza ndetse uwo mwanya azawuhorana.’’

Inkweto za Sergio Rossi zakoreshejwe n’abahanga mu by’ubugeni [designers] nka Azzedine Alaïa, Versace na Dolce & Gabbana. Zagize umwihariko kandi kuko zambawe n’ibyamamare birimo umukinnyi wa filime, Lupita Nyong’o; abahanzi w’ibyamamare barimo Rihanna na Paris Hilton, umukinnyi wa filime, Laura Elizabeth Dern; Adriana Lima; Ariana Grande na Taylor Swift.

Sergio Rossi yakundaga ‘abagore ndetse yageraga ku nyota y’ibyo bifuza mu buryo bwihariye kandi bubanyura.’

Mu kwezi gushize, Rossi yatanze €100,000, akabakaba 101 220 900 Frw yo gufasha Ibitaro bya Ospedale Luigi Sacco byo mu Mujyi wa Milan mu Butaliyani mu rugamba rwo guhangana na Coronavirus.

Sergio Rossi yize ubugeni bwo gukora inkweto abikuye kuri se; yatangiye gucuruza izo yakoze mu maduka yo muri Bologna mu 1966, mbere yo gutangiza ishoramari rye mu 1968.

Mu 1999, izina rya Sergio Rossi yagurishijwe kuri Gucci Group- yahindutse Kering yo mu Bufaransa- iri mu bigo bikomeye bicuruza ibijyanye n’imyenda mbere yo kugurishwa kuri Investindustrial yo mu Butaliyani mu Ukuboza 2015.

Sergio Rossi ni ikigo gikora inkweto z’abagore kibarizwa mu Butaliyani. Kinakora ibikapu byo mu ntoki n’ibindi bikoresho.

Inkweto za Sergio Rossi ziri mu zikunzwe cyane ndetse zambawe n'ibyamamare bitandukanye ku Isi
Ni inkweto zibereye ijisho. Uzambaye atambuka yemye
Izi nkweto z’abagore zikorerwa mu Butaliyani
Inkweto za Sergio Rossi zerekanwe muri Paris Fashion Week 2019
Priyanka Chopra wamamaye mu gukina filime na we ari mu byamamare byakunze kwambara inkweto ndende zakozwe na Sergio Rossi
Umuhanzi akaba n'umushabitsi Rihanna yagaragaye yambaye sandals za Sergio Rossi. Ifoto yafashwe mu 2017
Sergio Rossi yitabye Imana azize Coronavirus
Sergio Rossi yitabye Imana ku myaka 84
Uyu musaza yakoze inkweto z'ubwoko butandukanye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .