Ibi Sergey Lavrov yabigarutseho ku wa Kane tariki 31 Ukwakira 2024, ubwo yari ari mu nama y’umutekano iri guhuza ibihugu biri hagati y’u Burayi na Aziya (Eurasia), i Minsk muri Belarus.
Uyu mudipolomate w’u Burusiya yagaragaje ko kuva mu 2014 Ukraine yagiye ifata ingamba zitandukanye zigamije kurwanya u Burusiya n’abavuga Ikirusiya. Zirimo guhagarika gahunda yo kwigisha Ikirusiya mu mashuri ndetse no guhagarika idini rya Orthodox rivugwaho kugirana umubano n’u Burusiya.
Yashimangiye ko ibi byemezo bya Ukraine bihonyora amahame y’Umuryango w’Abibumbye, avuga ko abantu bose bakwiriye gufatwa kimwe hatitawe ku madini yabo, igitsina, ubwoko cyangwa ururimi bavuga. Gusa ngo ibi byakomeje kwirengagizwa n’ibihugu bashyigikiye iki gihugu.
Ati “Ariko abo mu Burengerazuba bw’isi bakomeje gufunga amaso kuri ibi bikorwa bihonyora amahame ya Loni ku bavuga Ikirusiya bikomwe n’ubutegetsi buvangura bwa Kiev, ahubwo bakomeje gushyigikira bivuye inyuma gahunda y’amahoro y’ubucucu yo gusaba u Burusiya kumanika amaboko no kwemera ibyo busabwa.”
Yakomeje avuga ko ibyo Ukraine ikomeje gukora birimo gushaka kwinjira mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi n’umuryango wo gutabarana wa NATO, nta na kimwe kizatanga amahoro.
Sergey Lavrov avuze ibi nyuma y’iminsi mike atangaje ko igihugu cye cyiteguye kujya mu biganiro na Ukraine bigamije gukemura ibibazo by’iyi ntambara haherewe mu mizi, gusa ashimangira ko igihe izahitamo gukomeza intambara, u Burusiya nabwo bwiteguye kurwana.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!