Ku murongo w’ibyari biteganyijwe, Inteko Ishinga Amategeko ya Serbia yagombaga kongera ingengo y’imari ishyirwa mu burezi bw’amashuri makuru na kaminuza, icyakora abadepite bo mu mashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi, basabye ko iyi gahunda yimurwa.
Icyo bifuzaga ni uko Inteko ibanza kwemeza ubwegure bwa Minisitiri w’Intebe, Milos Vucevic. Uyu mugabo yeguye muri Mutarama, icyakora aracyari mu nshingano ze kuko Inteko itaremeza ubwegure bwe.
Abadepite batavuga rumwe n’ubutegetsi basabye ko mbere y’uko imirimo y’Inteko ikomeza, ubwegure bwa Milos Vucevic bubanza kwemezwa kugira ngo ave mu nshingano.
Icyakora ibi ntabwo byakiriwe neza n’abandi badepite, bashinje bagenzi babo guteza akavuyo mu Nteko. Aka kavuyo katumye abadepite batatu bakomereka, barimo na Jasmina Obradovic wakomeretse bikomeye, ajyanwa mu bitaro ndetse yasuwe na Perezida Aleksandar Vucic.
Muri iyi myigaragambyo, amacupa y’amazi, amagi n’ibindi bikoresho bikwirakwiza umwuka uhumanye, byose byakoreshejwe, bigira uruhare mu gukomeretsa aba badepite.
Ibintu byahinduye isura muri Serbia mu Ugushyingo k’umwaka ushize, ubwo impanuka y’isenyuka ry’urukuta yabereye ahategerwa gari ya moshi mu gace ka Novi Sad.
Icyo gihe abantu 15 baguye muri iyo mpanuka, ariko bidatinze abanyeshuri batangira imyigaragambyo, bavuga ko iyo mpanuka ishingiye ku bibazo byugarije icyo gihugu birimo na ruswa ituma ibikorwa byateguwe bidashyirwa mu bikorwa uko bikwiriye.
Iyi myigaragambyo yaje guhinduka iyo kurwanya ubutegetsi ndetse na ruswa iburanga, ari nabyo byatumye Minisitiri w’Intebe, Milos Vucevic yegura.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!