Sénégal: Macky Sall yanze kwerura niba aziyamamariza manda ya gatatu ngo adateza imvururu

Yanditswe na IGIHE
Kuya 3 Mutarama 2020 saa 09:13
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Sénégal, Macky Sall yanze gutangaza niba aziyamamariza manda ya gatatu cyangwa atazabikora, yirinda guteza imvururu mu gihugu.

Muri Gashyantare umwaka ushize nibwo Macky Sall yatorewe manda ya kabiri yo kuyobora icyo gihugu cyo mu Burengerazuba bwa Afurika.

Uwo mwaka waranzwe no kwibaza niba iyo izaba manda ye ya nyuma nkuko abyemererwa n’itegeko Nshinga cyangwa niba aziyongeza indi.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru tariki 31 Ukuboza 2019, Macky Sall yanze kwerura ikimuri ku mutima ngo adateza imvururu mu gihugu.

Yagize ati “Sinavuga Yego , cyangwa ngo mvuge Oya. Nimvuga Yego (ko ntaziyamamaza) abagize Guverinoma ntibazongera gukora. Nimvuga ko nziyamamaza hazakurikiraho imvururu.”

RFI yatangaje ko kuvuga kuri manda ya gatatu ya Macky Sall bisa nk’ikizira muri Sénégal ndetse bamwe mu bakozi ba Leta cyangwa abagize Guverinoma bagiye biha kugira icyo babivugaho barirukanywe.

Umwe mu badepite b’ishyaka riri ku butegetsi, Papa Biram Touré yavuze ko atari umwanya wo kuvuga kuri manda ya gatatu, ahubwo ari uwo gukora ibyo Macky Sall yemereye abaturage ubwo bamutoreraga manda ya kabiri.

Manda ya kabiri ya Macky Sall izarangira mu 2024.

Macky Sall yanze kuvuga niba aziyamamariza manda ya gatatu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza