00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibidasanzwe kuri Nyamu Njeri, Senateri w’ikimero ukomeje gutigisa imbuga nkoranyambaga muri Kenya

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 26 November 2024 saa 12:28
Yasuwe :

Abakoresha imbuga nkoranyambaga bakomeje gutangazwa n’imyitwarire idasanzwe y’umusenateri wo muri Kenya, Nyamu Karen Njeri, ubica bigacika kubera imyitwarire ye, imyambarire n’ibindi.

Nyamu Karen si mushya ku mbuga nkoranyambaga kuko mu bihe bitandukanye akunze kugarukwaho cyane bitewe n’imyitwarire ye .

Nyamu Karen Njeri ni umusenateri w’Ishyaka UDA rya Perezida William Ruto, ukunze kurangwa n’imyitwarire benshi bita ko ari iy’urubyiruko cyangwa inkundarubyino idakwiriye kuranga umuntu nk’uwo.

Mu bihe bitandukanye benshi bakunze kunenga imyambarire ye ku mbuga nkoranyambaga bashimangira ko bidakwiye ku muntu w’umuyobozi.

Nko muri Gashyantare 2023 Senateri Karen Nyamu yasohowe mu Nteko Ishinga Amategeko muri Kenya kubera kwambara umwenda wo hejuru uciye amaboko, ibifatwa nk’imyambarire idakwiye ku bayobozi bo kuri uru rwego muri iki gihugu.

Ibitekerezo atanga nabyo hari ubwo byibazwaho n’abatari bake kuko nko mu 2023, yatangaje ko yiteguye kuyobora imyigaragambyo y’abagore bo muri Nairobi, bagaharanira uburenganzira bwabo n’imibereho ikomeje kuba mibi ku batuye uwo mujyi, by’umwihariko ababa mu duce tw’utujagari.
Nyamu yavuze ko hakenewe ubufasha bwisumbuye ku bwo abatuye mu duce tw’utujagari bahabwa, byaba na ngombwa bagakora imyigaragambyo bambaye ubusa.

Ati “Abagore bo muri Nairobi, tuzajya mu mujyi twambaye ubusa niba ari cyo gisabwa ngo ijwi ryacu ryumvikane, abafata ibyemezo batwumve. Nairobi si akarere gakize nubwo ariho hari icyicaro cya Guverinoma n’inzu zihenze, ntabwo bivuze ko dukize.”

Muri uyu mwaka ubwo mu Nteko Ishinga Amategeko hari hari kwigwa ku kweguza uwari Visi Perezida, Rigathi Gachagua, Nyamu yongeye gutanga igitekerezo gisekeje ashaka kugaragaza ko uwo muyobozi atari akwiye kweguzwa.

Ati “Ntabwo mu by’ukuri tubyishimiye. Njyewe ubwanjye twahuye inshuro nyinshi ndetse munarebye kuri internet mwabona amafoto yanjye tubyinana na Visi Perezida.”

Muri Nyakanga 2024, Perezida wa Kenya, William Ruto, ubwo yasubizaga uwari umubajije impamvu Nyamu akiri muri Sena ya Kenya n’imyitwarire ye idakunze kuvugwaho rumwe, yatangaje ko bicaranye akamusaba guhindura imyitwarire.

Yagize ati “Nyamu nagize amahirwe yo kwicarana na we mubwira ko agomba guhindura ibyo ari gukora.”

Nyamu Karen yari umunyamategeko mbere y’uko aba umusenateri, akaba afitanye abana babiri n’umuhanzi Samidoh, baje gutandukana.

Mu 2017 yashatse kwiyamamaza nk’umudepite uhagarariye abagore ariko atsindwa na Rachel Shebesh.

Mu 2022 nibwo yakiriwe mu ishyaka rya United Democratic Alliance, UDA, riyobowe na William Ruto anatangaza ko aziyamamariza kuba umusenateri.

Nyuma ntiyaje kwiyamamaza nk’umusenateri ahubwo yatanzwe n’ishyaka rye nyuma y’amatora.

Nyamu Karen ni umusenateri ukunze kutavugwaho rumwe
Ubwo Nyamu yarahiriraga kuba umusenateri
Perezida William Ruto yakira Nyamu mu ishyaka rya UDA mu 2022
Perezida wa Kenya William Ruto, yagaragaje ko yasabye Nyamu guhindura imyumvire
Nyamu akunze kugaragara mu myambarire igezweho, aha yari ari kurya ubuzima
Ubwo Nyamu Karen yabyinanaga n'abaturage
Hari ubwo imyambarire ye yibazwaho na benshi
Yishimirwa cyane n'urubyiruko
Amafoto ye akunze kuvugwaho cyane ku mbuga nkoranyambaga
Nyamu ni umusenateri ukunze kwirekura mu bijyanye n'imyambarire
Aha Nyamu Karen yari ari kubyina mu ruhame benshi babyibazaho
Nyamu akunze kwitwara nk'urubyiruko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .