Ikiganiro mpaka cyahuje J.D Vance na Tim Walz wiyamamazanya na Visi Perezida Kamala Harris cyatangiye nyuma y’amasaha make Iran irashe ibisasu biremereye birenga 200 kuri Israel.
Ingabo za Israel zatangaje ko ibyinshi muri ibi bisasu byashwanyagurijwe mu kirere.
Uwari uyoboye ikiganiro abajije J.D Vance niba ashyigikiye ko Israeli igaba ibitero kuri Iran, yasubije ko byose biri mu biganza byayo gushaka icyatuma igihugu gitekana.
Ati “Byose bireba Israel gutekereza ku byo bakora ngo igihugu cyabo gikomeze kugira umutekano, kandi tugomba gushyigikira inshuti zacu aho ziri hose igihe zirwanya abagizi ba nabi. Iyo ni yo nzira iboneye ku kibazo cya Israel.”
Uyu mugabo yahamije ko mu gihe Trump yari ku butegetsi yatumye intambara ziba nke mu Isi, abanzi ba Amerika abashyira ku murongo ku buryo babaga bafite ubwoba bwo kuwurenga.
Tim Walz we yirinze kugira icyo avuga ku ngingo yo gushyigikira Israel mu kwihorera kuri Iran ariko ahamya ko ari uburenganzira bwayo kwirindira igihugu.
Yashinje Trump uruhare mu korohereza Iran kubasha gukora intwaro z’ubumara ndetse ngo ubu irazikozaho imitwe y’intoki ugereranyije n’ibihe byashize.
Iran yavuze ko icyatumye itera ibisasu muri Israel ari uko ingabo z’iki gihugu ziri gukora jenoside muri Gaza na Liban.
RT yanditse ko ku wa Kabiri ingabo za Israel zagabye igitero kinyuze ku butaka ku mutwe wa Hezbollah muri Liban kigamije kuwubuza kurasa ibisasu biremereye ku mijyi yo muri Israel.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!