00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Sena yasabye Perezida Biden guha Ukraine ‘drones’ yayimye

Yanditswe na IGIHE
Kuya 23 Ugushyingo 2022 saa 08:03
Yasuwe :

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden ashobora kwisubira ku cyemezo yari yafashe cyo kwanga guha Ukraine indege zitagira abapilote (drones) zo mu bwoko bwa Gray Eagle MQ-1C.

Ukraine imaze igihe isaba Amerika ko mu nkunga iyitera mu ntambara irimo n’u Burusiya yakongeraho n’ubu bwoko bwa drones, gusa iki gihugu cyo cyabiteye utwatsi mu rwego rwo kwirinda ko intambara ihuje Ukraine n’u Burusiya ifata indi sura.

Amakuru dukesha Al Jazeera avuga ko Perezida Biden ashobora kwisubira kuri iki cyemezo cyari cyafashwe n’igihugu cye nyuma y’uko abisabwe n’Abasenateri.

Abasenateri bo muri Amerika kandi baherutse kwandikira Minisitiri w’Ingabo, Lloyd Austin bamusobanurira impamvu babona igihugu cyabo gikwiriye guha Ukraine izi ndege.

Bavuze ko Amerika ikomeje kwima Ukraine izi ndege nyamara mu gihe u Burusiya bwo bukomeje gukoresha izikomoka muri Iran zizwi nka Kamikaze kandi bukazikoresha no mu bikorwa byibasira abasivile.

Amerika yari yateye utwatsi ubu busabe bwa Ukraine mu rwego rwo kwirinda ko u Burusiya bwatangira kugira ubwoba ko intwaro Amerika itanga zigamije kurasa ku butaka bwabwo.

Ikindi ni uko Amerika ifite impungenge z’uko ikoranabuhanga rigize izo drones nka camera zazo, byagera mu bandi bantu batabikwiriye bakaba bazigana cyangwa bakazikoresha ibyo zitagenewe.

Muri Nzeri uyu mwaka bamwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika basabye Leta yabo guha Ukraine izo drones zifite ubushobozi bwo kumara amasaha 24 mu kirere, nk’uko Russia Today yabitangaje.

Drones zo mu bwoko bwa MQ-1C Gray Eagle zifite ubushobozi bwo kuguruka ku butumburuke bwa metero 7600, zikoreye ibisasu bine bizwi nka Hellfire. Zifite umwihariko wo kuba umuntu yazikoresha aherereye mu birometero bine uvuye aho ziri kandi zikagira ubushobozi bwo kurasa nta guhusha icyo zeretswe gushwanyaguza.

Amerika imaze iminsi iha inkunga y’intwaro Ukraine ariko ikirinda kuyiha izikomeye cyane zishobora kwifashishwa zirasa mu Burusiya, ibintu byahindura umuvuduko w’intambara n’ingaruka zayo.

Drones za Gray Eagle MQ-1C zizwiho kudahusha

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .