Sena ya Amerika yemeje amategeko ngenderwaho mu rubanza rwo kweguza Trump

Yanditswe na IGIHE
Kuya 22 Mutarama 2020 saa 07:54
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’amasaha arenga 12 y’impaka no guterana amagambo, Sena ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yemeje umwanzuro w’uko urubanza ku kweguza Perezida Trump rukomeza n’amategeko azagenderwaho mu kuruburanisha.

Biteganyijwe ko urubanza rukomeza uyu munsi aho abashinja Trump baza gutanga ibirego byabo, abamuburanira nabo biregure hanyuma hongere kubazwa ibibazo.

Perezida Trump abaye uwa gatatu mu bayoboye Amerika usabiwe kweguzwa. Ingingo zishobora gutuma yeguzwa zirimo gukoresha ububasha afite mu nyungu ze bwite no kubangamira Inteko Ishinga Amategeko.

Trump agiye kuburanishwa kuri ibi birego bishobora kumweguza nyuma y’uko Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite wiganjemo Aba-démocrates, wemeje ko atakarizwa icyizere mu kwezi gushize.

Gusa igikomeje kugarukwaho ni uko abasenateri biganjemo abo mu Ishyaka rye ry’Aba-Républicains batazemera ko atakarizwa icyizere ngo avanwe ku butegetsi.

Mu mategeko yemejwe harimo ko buri ruhande ruzahabwa amasaha 24 yo kwegeranya ibirego. Abasenateri kandi babujijwe kwandika ibiba kuri Twitter ako kanya no kuvugana n’abo begeranye mu gihe urubanza rurimo kuba. Nta nyandiko zindi zemerewe kwinjira muri Sena.

Mu mpaka kandi zabayeho, Aba-Démocrates bangiwe kumviriza ibyegera bya Trump. Aha harimo Umuyobozi w’Ibiro bya Perezida, Mick Mulvaney n’uwahoze ari Umujyanama mu by’umutekano, John Bolton.

Bangiwe kandi icyifuzo cyo gutumiza inyandiko ziri mu biro bya Trump zerekeye ibyo yakoranye na Ukraine. Abasenateri kandi bahagaritse icyifuzo cyo gusaba impapuro z’ibijyanye n’ikoreshwa ry’amafaranga mu biro bya Trump.

Perezida Donald Trump ashobora kweguzwa mu gihe yatsindwa urubanza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza