Nyuma yo kwakira iki cyifuzo, Sena ya Amerika izahamagaza Trump n’abunganizi be kugira ngo biregure, maze mu gihe baramuka badatanze ibisobanuro binyuze Abasenateri, Trump ashobora guterwa icyizere.
Iyo umuyobozi mu nzego za Amerika aterewe icyizere na Sena, ahita avanwa ku mwanya w’ubuyobozi yari asanzwe ariho, bivuze ko nko mu gihe Trump yari kuba akiri Perezida, akazatsindwa urubanza muri Sena ndetse agaterwa icyizere nayo, yari buhite yegura.
Ubwa mbere Trump aterwa icyizere n’Inteko Ishinga Amategeko, Sena yanze kukimutera bituma ateguzwa ku mirimo ye.
Kuri iyi nshuro ibintu bishobora kuba bibi kuri Trump kuko Sena ya Amerika irimo aba-Républicain bo mu ishyaka rye bangana n’aba-démocrate (50 kuri 50) bitandukanye n’uko byari bimeze igihe Trump yaterwaga icyizere ku nshuro ya mbere mu mwaka wa 2019.
Ikindi giteye impungenge kuri Trump ni uko hari bamwe mu basenateri bo mu ishyaka rye bamaze kugaragaza ko biteguye gutorera umwanzuro wo gutera icyizere uyu mugabo uherutse gusohoka muri White House.
Amakuru avuga ko Trump yamaze gushaka Butch Bowers uzamwunganira mu kwiregura muri Sena, igikorwa kizamara ibyumweru bibiri mbere yo gufata umwanzuro wa nyuma.
Bamwe mu basenateri bashyigikiye Trump, barimo Lindsey Graham, bavuga ko Sena idafite ububasha bwo gutera icyizere Donald Trump kuko atakiri mu nshingano zo kuba Perezida wa Amerika.
Trump ari gushinjwa icyaha cyo gushishikariza abantu gukora ibikorwa by’ubugizi bwa nabi, ibirego bituruka ku ijambo yatangaje iminota micye mbere y’imyigaragambyo karundura yabereye mu Ngoro Ishinga Amategeko ya Amerika, ikagwamo abantu batanu.
Uburemere bw’umwanzuro wa Sena bushobora gutuma Trump ajyanwa mu nkiko akaregwa byeruye ku ruhare yagize muri ibyo bikorwa, aho aramutse ahamwe n’ibyaha ashobora no gushyirwa mu buroko.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!