U Bufaransa: Bamwe mu bari kuyobora ikiganiro gipfobya kikanahakana Jenoside bisubiyeho

Yanditswe na Nkurunziza Ferdinand
Kuya 9 Werurwe 2020 saa 10:20
Yasuwe :
0 0

Kuri uyu wa mbere, tariki ya 9 Werurwe, Sena y’u Bufaransa irakira inama nyunguranabitekerezo iyobowe n’abantu bazwiho guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda, barimo Judi Rever, Charles Onana, Hubert Vedrine, na Jean-Marie Vianney Ndagijimana; mu gihe Dr. Denis Mukwege, Vincent Hervouët na Pierre Gény bo bamaze gutangaza ko batakitabiriye iyi nama.

Dr. Denis Mukwege yanze kwitabira iyi nama ku munota wa nyuma, avuga ko ibyo yifuzaga ko bivugirwa muri iyi nama bitashyizwe kuri gahunda, nyamara ari we wari watangije igitekerezo cyayo abinyujije muri senateri Gérard Longuet.

Umunyamabanga Mukuru w’Ikigo cy’Ubumenyi ku masomo yibanda ku bihugu bigitegekwa n’u Bufaransa (Académie des Sciences d’Outre-Mer), Pierre Gény, na we wateganyaga kuba mu bagombaga gutangiza iyi nama, yavuze ko atazayitabira kuko uwo bashyigikiye kandi basanzwe bakorana, Dr Denis Mukwege, atazayibonekamo.

Umunyamakuru Vincent Hervouët wari kuba umuyobozi w’iyi gahunda kuva itangiye, kugera ku musozo wayo nawe yaraye atangaje ko atakibashije kuyitabira kubera impamvu z’umwanya muke.

Iyi nama ifite insanganyamatsiko igira iti "Afurika yo mu biyaga bigari, imyaka 60 y’ihungabana ry’umutekano rikomeye".

Iyi nama yitezweho gutangirwamo ibiganiro bibiri by’ingenzi birimo ikiba gifite insangamatsiko igira iti "Amateka, raporo, imyaka 60 y’ubwicanyi, ihohoterwa ryakorewe imbaga, ibyaha byibasiye inyokomuntu na Jenoside"; mu gihe ikiganiro cya kabiri kiba gifite insanganyamatsiko ivuga ku bagize uruhare muri ibyo bikorwa, baba abo mu karere ndetse n’abo ku rwego mpuzamahanga.

Iyi nama yateguwe hifashishijwe abasenateri babiri bo mu Bufaransa, barimo uwahoze ari Minisitiri, Alain Richard, ugomba kuyitangiza ku mugaragaro ndetse Gérard Longuet, na we wahoze ari Minisitiri, ugomba kuyisoza.

Abantu batandukanye barimo Ihuriro ry’Abanyarwanda batuye mu Bufaransa (Communauté Rwandaise de France, CRF), ndetse na Ibuka France, basabye Sena y’iki gihugu kwitandukanya n’inama igamije guha urubuga abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ku ruhembe hari Judi Rever, wamenyekanye cyane kubera ibitekerezo n’inyandiko ze zisebya ubuyobozi bw’u Rwanda ndetse agahakana na Jenoside yakorewe Abatutsi.

Igitabo cyanditswe n’uyu mugore ukomoka muri Canada, ‘In Praise of blood, the crimes of the Rwandan Patriotic Front’, cyamaganiwe kure n’abahanga mu mateka ya Jenoside ndetse n’inzu isohora ibitabo yari yahawe akazi ko kugisemura mu gifaransa yanga kubikora.

Hari kandi Jean-Marie Vianney Ndagijimana, wahoze ahagarariye u Rwanda mu Bufaransa, na we uzwiho guharabika abayobozi b’u Rwanda ndetse akavuga ko habayeho Jenoside ebyiri abinyujije mu mbwirwaruhame ze n’inyandiko zitandukanye.

Muri iyi nama kandi haraba hari Charles Onana, uzwi nk’umunyamakuru ndetse n’impuguke mu mateka, na we uvuga ko hagati ya 1990 na 1994 nta Jenoside yigeze ikorerwa umuntu uwo ari we wese mu Rwanda, ariko we akaba anakurikiranywe n’inkiko ku cyaha cyo guhakana ko nta byaha byibasiye inyokomuntu byabayeho.

Undi ugaragara ku rutonde rw’abazatanga ibiganiro muri iyi nama ni Hubert Védrine, wari umunyabanga mukuru mu biro bya Perezida François Mitterrand ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yabaga mu Rwanda.

Uyu azwiho guhirimbana no guhagaragara ku bitekerezo byari bifitwe na Leta y’Abafaransa muri icyo gihe ndetse agashimangira ko igitabo cyanditswe na Judi River ari cyo gikwiye kureberwaho.

Gutumizwa kw’iyi nama ngo byasabwe ku ikubitiro na Dr Denis Mukwege, uherutse guhabwa igikombe cyitiriwe Nobel mu 2018.

Uyu ngo yifuzaga ko ku murongo w’ibizaganirwaho, havugwa kuri raporo yakozwe n’Umuryango w’Abibumbye ku bikorwa by’intambara byakorewe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hagati ya 1993 na 2003 (Mapping Report), yashyinguwe na ONU; mu gihe we yashakaga gukoresha iyi nama nk’uburyo bwo kongera guhakana ibyavuye muri iyo raporo kuko atabyemera ku giti cye.

Nyuma yo gusanga ibyifuzo bye bitari kuri gahunda izaganirwaho muri iyi nama, Dr Denis Mukwege yahisemo kutazayitabira nk’uko byatangajwe n’umwunganizi we ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru La Croix.

Amakuru avuga ko senateri Gérard Longuet ari we wazanye umushinga w’iyi nama muri sena y’u Bufaransa, gusa we na mugenzi we Alain Richard, banze kugira icyo bavugana n’itangazamakuru ku bijyanye n’iyi nama iteganyijwe kuri uyu wa mbere.

Nk’abandi basenateri bose mu Bufaransa, Gérard Longuet, yemerewe gutegura inama nyunguranabitekerezo muri sena y’iki gihugu rimwe mu mwaka, mu gihe cyose yujuje ibisabwa kandi Perezida wa sena, Gérard Larcher, ntiyemerewe kumubangamira.

Amakuru avuga ko abateguye iyi nama basabwe kwirinda ko hazamo ibitekerezo n’amagambo ahakana akanapfobya Jenoside kandi ko ikibazo cyagejejwe mu biro bya perezida w’u Bufaransa ndetse no muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, na bo basa n’abahangayikishijwe n’iyi nama.

Mu gihe abazayobora ibiganiro muri iyi nama bose bigaragaje ku ruhando mpuzamahanga nk’abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, benshi baribaza ukuntu igikorwa nk’iki kigiye kubera ku butaka bw’u Bufaransa kandi iki gihugu giherutse gushyiraho itariki ya 7 Mata nk’umunsi wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ibi bibaye kandi mu gihe muri Mata 2019, Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa, yatangaje ishyirwaho rya komisiyo igizwe n’abahanga mu mateka n’abashakashatsi, izasesengura inyandiko icyo gihugu kibitse zigaragaza ibikorwa byacyo mu Rwanda hagati ya 1990-1994, ngo hashyirwe ahabona ukuri ku ruhare rw’icyo gihugu muri Jenoside yakorewe abatutsi.

Biteganyijwe ko iryo tsinda rizatanga raporo mu myaka ibiri uhereye igihe ryashyiriweho, rikazafasha mu gutegura neza imfashanyigisho zakwifashishwa no kwigisha mu Bufaransa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Ni itsinda riyobowe na Prof. Vincent Duclert.

Hagati aho Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, CNLG, iheruka kuvuga ko yakiriye abahagarariye iri tsinda, rikaba ryari mu Rwanda mu ntangiro za Gashyantare 2020, barigaragariza uko bifuza ko rikora ibitandukanye n’abaribanjirije.

JPEG - 471.7 kb
Bamwe mu bari kuyobora ikiganiro gipfobya kikanahakana Jenoside muri Sena y’u Bufaransa bisubiyeho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .