00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Schwarzenegger inyuma ya Harris mu matora, Buzz Aldrin agashyigikira Trump

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 31 October 2024 saa 03:52
Yasuwe :

Arnold Schwarzenegger, wahoze ari umunyapolitiki akaba n’umukinnyi wa filimi, yatangaje ko ashyigikiye Visi Perezida Kamala Harris mu matora y’umukuru w’igihugu muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, n’ubwo ngo nta shyaka na rimwe ashyigikiye mu ayari guhatanira uyu mwanya.

Schwarzenegger yagargaje ko yifuza ko igihugu kigana mu cyerekezo gishya gitandukanye n’icya Donald Trump, yanenze kuba yarateje amacakubiri mu baturage ndetse akananga kwemera ibyavuye mu matora.

Schwarzenegger, wahoze ari Guverineri wa Leta ya California muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika akaba mu ishyaka ry’aba-Républicains, yagaragaje ko atanyurwa n’uburyo ishyaka rye ryirengagije amahame y’isoko ryigenga ndetse akavuga ko politiki ya Trump iri mu nyungu z’abakize gusa.

Ku rundi ruhande, Buzz Aldrin, ufatwa nk’umuhanga cyane mu by’ubumenyi bw’Isanzure akaba yari ari no mu cyogajuru cya Apollo 11, yagaragaje ko ashyigikiye Trump, ashimira umuhate we mu guteza imbere gahunda yo gusubira ku Kwezi no gukomeza ibikorwa by’ubushakashatsi ku Isanzure, ndetse no kongera gushyiraho Inama Nkuru y’Igihugu mu bijyanye n’Isanzure no gushinga Ikigo cy’Umutekano w’Isanzure [Space Force].

Aldrin yashimangiye ko ubushobozi bwa Trump mu gufata ibyemezo bikwiye kandi mu gihe gikwiye ari ingenzi, cyane ku ngingo zirebana n’ibiba bibangamiye igihugu n’Isi muri rusange.

Yavuze ko ari umuyobozi ukwiye kuyobora igihugu mu bihe bikomeye.

Aba bagabo bombi batangaje ibi mu gihe habura iminsi mike gusa ngo habe amatora, azasiga agaragaje uzayobora Amerika mu gihe cy’imyaka itanu izakurikira.

Arnold Schwarzenegger, wahoze ari guverineri wa California, yavuze ko ashyigikiye Kamala Harris, kubera ko yifuza ko igihugu cyatera imbere mu buryo bushya
Umwe mu bantu ba mbere bagiye ku kwezi, Buzz Aldrin, yatangaje ko ashyigikiye Donald Trump, kubera uruhare rwe mu guteza imbere gahunda zo mu Isanzure no gusubukura gahunda z’ubushakashatsi bujyanye na ryo muri Amerika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .