Mbere y’amatora ya Perezida w’u Bufaransa yabaye mu 2007, Sarkozy yari Minisitiri w’Imari. Ubushinjacyaha bwasobanuriye urukiko ko icyo gihe yahawe na Col Gaddafi miliyoni 50 z’Amayero mu ntoki kugira ngo azayifashishe mu kwiyamamaza.
Ubushinjacyaha bwasobanuye ko ubwo Sarkozy yakiraga aya mafaranga, yasezeranyije Col Gaddafi gusaba umuryango mpuzamahanga kugarurira icyizere ubutegetsi bwa Libya bwasaga n’uburi mu muhezo.
Itegeko ryo mu Bufaransa ryagengaga amatora icyo gihe, ntiryemereraga umukandida ku mwanya wa Perezida kurenza ingengo y’imari ya miliyoni 21 z’Amayero mu kwiyamamaza. Ryasabaga kandi umukandida kwakira gusa umusanzu w’Abafaransa n’abatuye muri iki gihugu, yabirengaho agakurikiranwa n’ubutabera.
Uretse igifungo cy’imyaka irindwi, Ubushinjacyaha bwasabiye Sarkozy gucibwa ihazabu y’ibihumbi 300 by’Amayero, akanakumirwa mu biro byagenewe uwahoze ari Perezida w’u Bufaransa mu gihe cy’imyaka itanu.
Sarkozy w’imyaka 69 y’amavuko yatangaje ko ubusabe bw’Ubushinjacyaha bubabaje, asobanura ko iki kirego cyahimbwe. Ati “Mu kwiyamamaza kwanjye, ntabwo muzasangamo Iyero rimwe n’ifaranga ryo muri Libya.”
Uyu munyapolitiki yatangaje ko azakomeza kurwanira ukuri mu butabera bwo mu Bufaransa.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!