Galaxy Z Fold 2 izatangira kugurishwa kuwa 18 Nzeri, ikazakosha akayabo ka 2000$ (akabakaba miliyoni 1.9 Frw).
Iyi telefoni ni ubwoko bwa gatatu Samsung ikoze buzingwa, aho bwari butegerejwe ku isoko, nyuma y’uko izindi nshuro ebyiri Samsung yasohoraga telefoni zizingwa, zitakirwaga neza kubera ibibazo zabaga zifite, iyi Galaxy Z Fold 2 ikaba yarakozwe igamije gukemura ibibazo byose byari byagaragajwe.
Ni telefoni y’akataraboneka, izaba ishobora kuzingwa no kuzingurwa, mu gihe izinzwe, umuntu akazaba ashobora gukoresha ikirahuri kiri inyuma (external screen) nk’uko umuntu akoresha smartphone bisanzwe.
Ikirahuri cy’inyuma kizaba gipima inch 6.2 (santimetero 15.748). Mu gihe ifunguwe, ikirahuri cyayo kizajya kigira inch 7.6.
Imbere, iyi telefoni izaba ifite ubushobozi bwo gukorerwaho na porogaramu eshatu zitandukanye, kandi umuntu akazajya agena ingano porogaramu runaka itwara ku kirahuri (screen) uko abishaka, ndetse akazajya avangavanga ibiri mu kirahuri kimwe n’ibiri mu kindi, mu buryo bworoshye.
Nk’urugero, mu gihe nk’umuntu ari kwandika mu gice kimwe cy’ikirahuri, ashobora gushyiramo ifoto avanye mu kindi gice cy’ikirahuri, byose akabikora mu buryo bworoshye.
Umuntu kandi ashobora gufungura porogaramu ku kirahuri cy’inyuma, agakomeza kuyikoresha mu kirahuri cy’imbere.
Ni telefoni izaba ifite bateri ebyiri, zifite ubushobozi bwa 4,500 mAh, Samsung ikavuga ko ubu bushobozi bushobora gutuma tekefoni ikoreshwa umunsi wose idashyizwemo undi muriro.
Bamwe mu bakunze gukurikirana iby’izi telefoni bavuga ko n’ubwo bishoboka, ariko bizagorana bijyanye n’ubushobozi izi telefoni zahawe, dore ko zizaba zikoresha RAM ya GB 12.
Aba kandi banenga ko izi telefoni zidafite ubushobozi bwo kutinjirwamo n’amazi, bivuze ko igihe yajya mu mazi ishobora kwangirika, ibintu bidasanzwe ugereranyije n’igiciro cyayo.
Ku muntu wangije ikirahuri cyayo cy’imbere, Samsung yavuze ko izajya imushyiriramo ikindi inshuro imwe, ku 149$ (ibihumbi 141 Frw).
Izaba ifite ububiko bungana GB 256 kandi nta buryo bwo kubwongera bwateganyijwe. Icyakora izakoresha internet yihuta ya 5G.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!