Samantha Power yagereranyije Perezida Trump na Robert Mugabe wayoboye Zimbabwe

Yanditswe na IGIHE
Kuya 6 Ugushyingo 2020 saa 03:09
Yasuwe :
0 0

Abakurikiranira hafi amatora arimo kubera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bakomeje kuvuga byinshi, kugeza ubwo Samantha Power wabaye Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Muryango w’Abibumbye, yagereranyije Perezida Donald Trump na Robert Mugabe wigeze kuyobora Zimbabwe.

Ni imvugo yakoresheje nyuma y’uko Trump akomeje kuvuga ko yibwe amajwi nubwo nta bimenyetso yigeze abitangira, aho ari kuza inyuma ya Joe Biden bahanganye mu matora.

Samantha Power wabaye ambasaderi ku bwa Perezida Barack Obama, yanditse kuri Twitter ati “Ari gukora neza nka Robert Mugabe".

Inyandiko ya Samantha yatangajwe nyuma y’ikiganiro Perezida Trump yari amaze kugirana n’abanyamakuru kuri uyu wa Kane, avuga ko akomeje gutakaza amahirwe kubera amajwi arimo kubarurwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Robert Mugabe yaboboye Zimbabwe kuva mu 1980 kugeza ubwo yakurwagaho n’igisirikare mu 2017. Buri gihe itorwa rye ryavugwagamo ibikorwa byo kwiba amajwi mu buryo bukomeye.

Ni ibikorwa byatumye bamwe mu banyafurika bibaza uburyo Leta Zunze Ubumwe za Amerika zimaze imyaka myinshi zitunga agatoki ibihugu bya Afurika mu bijyanye n’amatora, zigeze aho abakandida bashinjanya kwiba amajwi.

Uwitwa @Tomi_Oladipo yagize ati “Nta gereranya rya Robert Mugabe riri hano. Mwemere Perezida wanyu”

@zanupf_patriots bo banditse bati “Mukemure ibibazo byanyu ku giti cyanyu mutureke natwe twimenyere ibyacu.”

@slee_phahla we yagize ati “Muvane Bob muri ibi bintu. Nimwe mwatoye uwo mugabo kandi arimo gukora ibyo twari twiteze.”

Ni ibitekerezo byashimangiwe na Angela Lewis, kuri twitter ukoresha amazina ya @GlobalMediaPhD

Yanditse ati “Ubundi amatora yo muri Afurika niyo yagendaga atya. Siko amatora yo mu burengerazuba bw’abazungu yagendaga! Kutabasha kubona ibibazo Amerika ifite ahubwo mukagerageza kubigira nk’ugutsindwa kwa Afurika biratangaje. Oya, iyi niyo miterere ya demokarasi yo mu Burengerazuba. Ni Leta Zunze Ubumwe za Amerika, 100%. Nimubyemere.”


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .