Ikirego cyatanzwe na Ann Altman kigaragaza ko uyu mugore yakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina na musaza we hagati ya 1997 na 2006. Ni ikirego cyatanzwe ku wa 6 Mutarama 2025, mu Rukiko rw’i Missouri.
Bivugwa ko Sam Altman yatangiye guhohotera mushiki we afite imyaka itatu, mu gihe uyu mugabo we yari afite 12.
Mu butumwa Sam Altman, abavandimwe be babiri na nyina bashyize hanze, bahakanye ibi birego, bavuga ko “ibyatangajwe byose ari ibinyoma”.
Bavuze ko mushiki wabo afite ikibazo cy’ubuzima bwo mu mutwe kitamworoheye.
Muri iki kirego Ann Altman yavuze ko ashaka ibihumbi 75$ nk’indishyi y’akababaro.
Si ubwa mbere uyu mugore ashinje basaza be ihohotera rishingiye ku gitsina, kuko yabanje no kurishinja basaza be babiri.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!