00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Sam Altman ashobora guhabwa 7% by’imigabane ya OpenAI

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 26 September 2024 saa 09:29
Yasuwe :

Umuyobozi Mukuru wa OpenAI, Sam Altman, ashobora guhabwa imigabane ingana na 7% y’icyo kigo mu gihe cyaramuka gihindutse ikigo cy’ubucuruzi, amakuru akavuga ko iyi ngingo iri kuganirwaho ndetse icyemezo gishobora gufatwa vuba.

Ubwo OpenAI yatangiraga ibikorwa byayo, yari umuryango udaharanira inyungu, icyakora magingo aya iki kigo kimaze kwaguka cyane nyuma y’uko gishyize hanze ikoranabuhanga ririmo Chatgpt. Agaciro kacyo kamaze kugera kuri miliyari 150$.

Amakuru avuga ko ubuyobozi bw’iki kigo buri kuganira ku buryo OpenAI yaba ikigo kibyara inyungu, aho kuba umuryango udaharanira inyungu. Benshi mu bayobozi batemereranya n’iki cyemezo bamaze kwegura, bikavugwa ko icyo batinya ari uburyo ikoranabuhanga rya AI rishobora guhindura ibintu mu buryo bwihuse ku Isi, mu gihe amategeko ayigenga ataremeranywaho ku rwego mpuzamahanga.

Ku rundi ruhande, Altman avuga ko mu gihe iki kigo cyatangira kwakira inyungu, byagiha amahirwe yo kuba cyabona ishoramari ryinshi gikeneye mu guteza imbere ibikorwa byacyo, aho kigomba gushora imari ifatika mu kubona ingufu z’amashanyarazi zikenewe n’ibindi bitandukanye.

Mu gihe ibi byagerwaho, Altman yahita abona imigabane ifite agaciro ka miliyari 10$, benshi bakamunenga bavuga ko ubu buryo akoresha yigwizaho umutungo budakwiriye. Mu bamunenga harimo na Elon Musk wagize uruhare mu gushinga OpenAI ndetse akaba yaranayiteye inkunga mu minsi ya mbere.

Sam Altman ashobora guhabwa 7% by'imigabane ya Open AI

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .