Indege ziva ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali zikagwa kuri Hamad International Airport ku buryo bw’ako kanya nta handi zinyuze, ibikomeje guhuza Afurika n’Uburengerazuba bwo Hagati.
RwandAir ikora ingendo zijya n’iziva i Doha gatandatu mu cyumweru, igafasha abo muri ibyo bice bashaka gusura ibihugu biherereye mu merekezo yose ya Afurika banyuze i Kigali.
Ikora nk’urugendo rwiswe WB300 aho indege ihaguruka i Kigali ku wa Mbere, ku wa Gatatu no ku wa Gatanu, Saa Tanu z’Ijoro ikagera i Doha Saa Kumi n’Ebyiri z’umunsi ukurikiyeho.
RwandAir kandi ikora urundi rwiswe WB302 rukorwa ku wa Kabiri, ku wa Kane no ku wa Gatandatu, indege igahaguruka Saa 16:20 ikagera i Doha Saa 3:20.
Ni mu gihe indege ihindukiye ya RwandAir mu rugendo rwiswe WB301 iva i Doha Saa 01:45 buri ku Cyumweru, ku wa Gatatu, ku wa Gatanu, ikagera i Kigali Saa 06:55 z’igitondo, izo ngendo zose zigakorwa na Boeing B737-800.
Ni ingendo zatangijwe binyuze mu masezerano y’imikoranire ya RwandAir na Qatar Airways, afasha abagenzi bayo gukorera ingendo mu byerekezo bisaga 160 muri Afurika n’ahandi ku Isi.
Ni urugendo rw’ibilometero 4374 indege idahagaze. Mbere yarwo Qatar Airways ni yo yarukoraga, kuko yavaga i Kigali yerekezayo inshuro eshanu mu cyumweru gusa ikabanza guhagarara i Entebbe muri Uganda ifata abagenzi.
Umuyobozi muri RwandAir ushinzwe Uburasirazuba bwo Hagati na Aziya yavuze ko ntako bisa gutera intambwe ikomeye nk’iyo, ibikomeje guhuza abantu batuye mu bice bitandukanye by’Isi.
Ati “Twabonye bantu benshi bari bakeneye gukoresha icyo cyerekezo. Ni ibintu by’ingenzi kubona abakiliya bacu baba bashaka kujya mu bice bya Amerika y’Amajyaruguru, u Burayi, Aziya y’Uburasirazuba na Australia. Ni urugendo ruri gufasha abantu gusura Afurika banyuze i Kigali cyane cyane abaturuka mu byerekezo tutarageramo.”
Impamvu y’ibyo ni uko Doha ifatwa nk’ahantu hakomeye mu bijyanye n’ingendo z’indege kuko indege zerekeje mu byerekezo bitandukanye ari ho zinyura.
Bivuze ko abagenzi bakoresha RwandAir bagerera i Doha ku gihe bitandukanye n’uko bashoboraga kuhagera nyuma cyangwa se mbere y’amasaha asanzwe y’indege za Qatar Airways ziberekeza hirya no hino.
Byanafashije kongera abagenzi bakoresha Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali kuko hari nk’abava i Doha bakanyura i Kigali mbere yo kwerekeza mu bindi byerekezo RwandAir igeramo.
Urwo rugendo rwashibutseho izindi ngendo, aho muri uyu mwaka RwandAir ku bufatanye na Qatar Airways, yatangije ingendo zihuza Kigali na Canada zinyuze muri Qatar.
RwandAir isanzwe ikora ingendo zerekeza mu mijyi myinshi nka Cotonou muri Bénin, Dar es Salaam muri Tanzanie, Kamembe mu Rwanda, Libreville muri Gabon, Nairobi muri Kenya, Lusaka muri Zambia ndetse n’i Bujumbura mu Burundi.
Ijya mu mijyi nka Lagos na Abuja muri Nigeria, Cape Town muri Afurika y’Epfo, Kampala muri Uganda, Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu na Harare muri Zimbabwe.
Muri Kanama 2021 kandi RwandAir na Qatar Airways byemeranyije ko abakiliya bakora ingendo nyinshi bazikoresheje bazajya bahitamo ibyerekezo bashaka birenga 160 by’izi sosiyete zombi banyuze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali n’icya Hamad kiri i Doha muri Qatar.
Iyo mikoranire y’ibigo byombi kandi harimo no guteza imbere ibikorwa remezo bifasha izo ngendo gukorwa neza bya kinyamwuga kuko nk’ubu hari imirimo yo kubaka Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Bugesera irimbanyije ku bufatanye bwabyo.
Mu minsi ya mbere iki kibuga nikimara kuzura, ku mwaka kizajya cyakira abagenzi bagera kuri miliyoni umunani n’imizigo ipimye toni ibihumbi 150, bakazagera kuri miliyoni 14 ku mwaka mu yindi myaka izakurikiraho.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!