Rwabuze gica: Uko umunsi wa mbere w’ibarura ry’amajwi hagati ya Trump na Biden wagenze (Amafoto)

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 4 Ugushyingo 2020 saa 04:30
Yasuwe :
0 0

Igikorwa cyo kubarura amajwi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kirarimbanyije aho hagati ya Donald Trump na Joe Biden hategerejwe kumenyekana Perezida uzayobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu myaka ine iri imbere.

Ibarura ryatangiye ahagana saa Saba z’ijoro ku isaha yo mu Rwanda ariko ntiharamenyekana uwatsinze mu majwi y’agateganyo kuko Leta zose batarasoza kubarura.

Perezida Donald Trump ushaka manda ya kabiri yikomye uburyo amatora yagenze, ashimangira ko yari imbere mu majwi muri leta ziyobowe n’Aba-Démocrates ariko ko nyuma mu buryo budasanzwe, amajwi atangira kugabanuka. Yavuze ko azitabaza Urukiko rw’Ikirenga rukamurenganura.

Uruhande rwa Joe Biden narwo rwahise rutangaza ko rwiteguye guhangana na we mu mategeko, runatangiza ikigega cyo gukusanya inkunga izabafasha muri urwo rugamba.

Kimwe mu bintu bitangaje mu matora ya Perezida muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ni uko kugena uzaba perezida bidashingira ku mubare w’amajwi ya rubanda nyamwinshi (popular vote), ahubwo hashingirwa ku majwi mwihariko (electoral vote) buri leta iba ibariwe.

Bisaba ko nibura umukandida agira amajwi angana na 270 abarirwa leta bitewe n’impamvu zitandukanye zirimo umubare w’abaturage zifite n’ibindi.

Kugeza ubu, amahirwe menshi ahabwa Joe Biden kuko ari we uri imbere gusa ibintu bishobora guhinduka umunota ku wundi kuko no mu myaka ine ishize, Trump ntiyahabwaga amahirwe ugereranyije na Hillary Clinton bahatanaga.

Leta zifite umubare munini w’abatora (electors) nizo zihanzwe amaso. Izo zirimo nka Pennsylvania ibarirwa abatora 20, Ohio ifite 18, Georgia ifite 16, Florida ifite 20, North Carolina ibarirwa 15, Wisconsin ibarirwa 10, Michigan ibarirwa abatora 16 na Arizona ibarirwa 11.

Kugira ngo umuntu atorerwe kuyobora Amerika agomba kuba afite nibura amajwi 270, ateranywa bitewe n’ayo buri leta iba ibarirwa. Ubwo Trump yatorwaga, yatsinze bikomeye muri izi leta ziba zifite umubare munini w’abatora nko muri Pennsylvania.

UKO IGIKORWA CYO KUBARURA AMAJWI CYAGENZE KU MUNSI WA MBERE

20:50: Biden yatangiye gukusanya inkunga yo guhangana na Trump mu mategeko

Joe Biden na we yatangiye gukusanya ubushobozi buzamufasha mu gihe hazakenerwa kwitabaza amategeko.

Ibi yabitangaje nyuma y’amagambo ya Trump wikomye uburyo amatora yagenze, ashimangira ko yari imbere mu majwi muri leta ziyobowe n’Aba-Démocrates ariko ko nyuma mu buryo budasanzwe, amajwi atangira kugabanuka. Yavuze ko azitabaza Urukiko rw’Ikirenga rukamurenganura.

Biden na we yatangiye gukusanya inkunga abinyujije mu Kigega yise Biden Fight Fund.

Abinyujije kuri Twitter, Biden yavuze ko mu guharanira ko buri jwi ribarwa, hari gushyirwaho uburyo bwo kurinda abatora kuko “Trump si we ugena ibiva muri aya matora, Abanyamerika nibo babikora.’’

Kamala Harris watanzwe na Joe Biden nk’uzamubera Visi Perezida na we yasabye abantu bamukurikira kuri Twitter, gutanga nibura amadolari atanu mu kigega cyashyizweho.

Ati “Mu ijoro ryakeye Trump yavuze ko azajya mu rukiko ngo ahagarike amajwi yose ntabarwe ariko itsinda ryacu naryo ryiteguye guhangana na we. Akazi kacu gashobora kumara ibyumweru kandi dukeneye ubufasha bwanyu. Ushobora gutanga $5 muri Biden Fight Fund uyu munsi?’’

20:30: Uko amasaha yicuma ni ko icyizere cya Trump cyo gutsinda kiri kugenda kigabanuka. Gusa icyitezwe ni ukureba uko biza kugenda nyuma y’uko amajwi yose amaze kubarurwa. Nta kabuza ko ibyo yavuze ashobora kubishyira mu ngiro akanga kuva muri Whise House.

20:00: Abashyigikiye Biden baratangaza ko yegukanye intsinzi nagira amajwi 270

Umujyanama w’Ibikorwa byo kwiyamamaza kwa Biden, Anita Dunn, yashimangiye icyizere ko babona amajwi 270.

Yavuze ko Joe Biden aza kwizera intsinzi mu gihe baza kuba bageze kuri uwo mubare.

Ati “Ntekereza ko nkuko twakunze kubivuga intego yacu ni ukugira amajwi 270 kandi twizeye ko amajwi namara kubarurwa, araba arenga 270. Muri ubwo buryo ni ko umuntu aba perezida.’’

19:30: Abo kwa Trump bazasaba ko amajwi yo muri Wisconsin asubirwamo

Abashinzwe ibikorwa byo kwiyamamaza kwa Trump bavuze ko bahita basaba ko amajwi yo muri Leta ya Wisconsin yongera kubarurwa.

Itegeko rya Wisconsin rivuga ko amajwi ashobora kongera kubarurwa mu gihe Komisiyo y’Amatora muri iyi leta yabisabye abagize akanama k’abatora.

Biden ni we uhabwa amahirwe yo gutsinda muri Leta ya Wisconsin ifite amajwi 10. Mu 2016, Trump ni we wegukanye intsinzi aba ari we utorerwa kuyobora Amerika.

19:00: Amajwi aracyabarurwa muri Pennsylvania

David Pedri uyobora Akarere ka Luzerne mu Majyaruguru ashyira Uburasirazuba bwa Pennsylvania yavuze ko bizeye ko basoza kubarura amajwi uyu munsi.

Yatangaje ko abakorerabushake bamaze kubarura amajwi 37,000 mu agera ku 57,066 y’abatoye ku munsi nyirizina w’itora.

Pedri yavuze ko bongereye abantu babafasha kubarura ku buryo nibura amajwi 3,000 ari gukorwaho mu isaha imwe.

Mu masaha yak are, Trump yari imbere arusha Joseph Biden amajwi 27,598 mu gihe hasigaye kubarurwa 20,066.

Abatuye muri Luzerne bashyigikiye Barack Obama mu 2012 ariko mu 2016 bari inyuma ya Donald Trump.

18:30: Abashinzwe ibikorwa byo kwamamazaTrump bati “Aba-Démocrates bari kugerageza kwiba amatora.’’

Abashinzwe ibikorwa byo kwamamazaTrump batangiye gukusanya inkunga izifashishwa mu gukurikirana mu buryo bw’amategeko ibyavuye mu matora.

Bohereje ubutumwa bwa email butandatu ku babashyigikiye babasaba amafaranga. Ubwo busabe buherekejwe n’ikirego kigaragaza ko ‘Aba-Démocrates bari kugerageza kwiba amatora.’’

18:00: Joe Biden arakoza imitwe y’intoki ku ntsinzi yo muri Leta ya Michigan

Joe Biden wahoze ari Visi Perezida wa Amerika akomeje kuza imbere mu majwi amaze kubarurwa muri Leta ya Michigan, iri mu z’ingenzi zisigaye kubarurwamo amajwi.

Biden ubu arusha Trump amajwi arenga 30 000 nubwo 92% ariyo amaze kubarurwa kugeza aya magingo.

Umunyamakuru wa CNN, Anderson Cooper, yavuze ko aba bombi bagendaga barushanwa amajwi ari agera ku 10 000 cyangwa ayarenga.

17:20: Guverineri wa Leta ya Pennsylvania, Tom Wolf, yavuze ko bishoboka ko uyu munsi amajwi agomba kubarurwa yose atari burare abaruwe. Yavuze ko hakiri amajwi miliyoni eshatu agomba kubarurwa.

Wolf yashimangiye ko icy’ingenzi ari uko amajwi yose abarurwa neza, nubwo byatwara igihe kirekire kurusha icyajyaga gikoreshwa.

Amafoto atandukanye y’uko byifashe hirya no hino ku Isi

Iyi foto iragaragaza umugabo w'i Tahran muri Iran wanze kuryama atamenye uko amatora yo muri Amerika arangiye
Umutekano wakajijwe muri leta ya Pennsylvania mu gihe amajwi akiri kubarurwa
Mu Mujyi wa Detroit, ababara amajwi baraye bakora burinda bubakeraho batarayarangiza
Iyi foto yafatiwe mu Mujyi wa Seoul muri Koreya y'Epfo igaragaza abantu bashyigikiye Trump

17:00: Abashinzwe ibikorwa byo kwiyamamaza bya Trump batangaje ko bafite icyizere cyo kuza gutsinda aya matora kuko uyu mugabo ari “mu mwanya mwiza” wo kwegukana intsinzi. Ni mu gihe amajwi akomeje kubarurwa muri leta icyenda aho abakandida bombi barushanwa amajwi make cyane.

16:50: Trump yikomye uburyo aya matora yagenze, ashimangira ko mu ijoro ryakeye yari imbere mu majwi muri leta ziyobowe n’aba- démocrate ariko ko nyuma mu buryo budasanzwe, amajwi atangira kugabanuka. Ibi bishimangira ibyo yavuze ko azitabaza Urukiko rw’Ikirenga rukamurenganura.

16:30: Muri aya matora, nibura miliyoni 160 z’abanyamerika nizo zatoye Umukuru w’Igihugu. Ni ubwitabire buri hejuru mu buryo budasanzwe kuva mu myaka 120 ishize.

16:20: Umuraperi Kanye West yaciye amarenga ko mu 2024 aziyamamariza kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

16:00: Inzira ishobora gutuma Trump atsinda: Trump aramutse atsinze muri leta ya Pennsylvania, hanyuma akongera akigaranzura Biden muri leta ya Michigan na Nevada, gusa byose bigakomeza kujyana no kuyobora muri leta ari imbere, araza kubona amajwi akenewe kugira ngo agume muri White House mu yindi myaka ine.

15:40: Abakozi bari mu bikorwa byo kubarura amajwi muri leta ya Georgia bwabakereyeho bakiri muri iki gikorwa. Haracyari amajwi angana na 8% atarabarurwa muri iyi leta.

15:30: Inzira yageza Biden ku ntsinzi: Trump aramutse atsinze muri leta za Alaska, North Carolina, Pennsylvania na Georgia hanyuma Biden agatsinda muri Wisconsin, Nevada, Arizona na Maine ndetse agakomeza kwanikira Trump muri Michigan, nta kabuza [Biden] yatsinda.

15:00: Ibindi bikomeje guhinduka umunota ku wundi. Kuva mu masaha y’igitondo, Trump yari imbere muri leta ya Michigan ariko ahagana saa cyenda, Biden yahise amucaho ku buryo ashobora kwegukana amajwi 16 yo muri iyi leta. Ni ibintu bikomeje gushyira mu bihe bikomeye uyu mugabo wicaye muri White House ubu.

14:30: Abayobozi bo mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi bamaganye imvugo ya Trump wavuze ko yatsinze mbere y’uko amajwi yose amara kubarurwa.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe dipolomasi muri uyu muryango, Josep Borrell, yatangaje ko nta muntu wari ukwiye kwigamba ko yatsinze amatora mu gihe nta bimenyetso afite bibishimangira.

Umuvugizi wa Komisiyo ya EU yavuze ko uyu muryango uza kwemera ibitangazwa n’inzego zibifitiye ububasha muri Amerika asaba n’abandi kubigenza batyo.

14:00: Mu gihe hamaze kubarurwa amajwi 99%, Biden arayoboye muri leta ya Wisconsin ifite abatora 10. Kugeza ubu nubwo ari imbere biragoye kwemeza ko ariwe uza gutorwa kuko intera irimo hagati ye na Trump ni nto cyane kuko ari amajwi agera ku bihumbi 20.

Mu 2016 Trump yari yatsinze Hillary Clinton muri iyi leta, ku kinyuranyo cy’amajwi make cyane atageze ku bihumbi 20.

13:45: Muri Pennsylvania, ababarura amajwi nta n’umwe ufata ikirihuko by’umwihariko mu Mujyi wa Philadelphia ahari umubare munini w’abantu batoye bifashishije iposita. Abakora muri Komisiyo y’Amatora muri uyu mujyi bashobora no gukomeza kwakira abamaruwa y’abatoye kugeza kuri uyu wa Gatanu.

13:30: Bigeze ahashyushye...

Kugeza ubu, hategerejwe amajwi yo muri leta enye zikomeye. Zirimo Georgia ifite abatora 16, aho kugeza ubu Trump ariwe uri imbere mu majwi ku kigero cya 50,5% mu gihe hamaze kubarurwa amajwi angana na 94%.

Michigan nayo ihanzwe amaso, ifite abatora 16 nayo Trump ari imbere mu majwi 88,6% amaze kubarurwa. Nevada yo iraza kwegukanwa na Biden abone amajwi 6 kuko ari imbere cyane cyo kimwe na Wisconsin ifite abatora 10.

Leta ya North Carolina yo hamaze kubarurwa amajwi angana na 94% ariko Trump ari imbere mu gihe ibya Pennsylvania byo bitarasobanuka kuko ho bageze kuri 64% mu majwi amaze kubarurwa, naho Trump ari imbere kandi ni yo leta ifite amajwi menshi isigaye kuko ari 20. Trump atsinze muri izi leta enye ayoboye kugeza ubu, yahita atsinda nta shiti.

12:30: Hasigaye leta icyenda zitaratangaza ibyavuye mu matora. Ni zo zigomba kugaragaza uwatsinze kuri iyi nshuro. Kugeza ubu, Biden ari imbere aho afite amajwi 224 mu gihe Trump afite 213. Icyo umuntu akwiye kuzirikana kugeza ubu ni uko bisaba amajwi 270 kugira ngo umuntu atorerwe kwicara muri White House.

Izo leta icyenda zisigaye ni Alaska, Arizona, Georgia, Michigan, Maine, Nevada, North Carolina, Pennsylvania na Wisconsin.

- Trump yabaniye ate u Rwanda mu myaka ine ishize?

Kuva mu 2016, yashyize imbere Amerika muri gahunda ye yise “MAGA” [Make America Great Again].

Umubano yubatse n’amahanga wabaga ari ugamije ahanini gushyigikira inyungu za Amerika, ni ukuvuga nko kubona Amerika ibanye neza n’ibihugu by’Abarabu, ari nayo mpamvu uyu munsi yishimira cyane kuba Israel yarasinyanye amasezerano y’amahoro na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu na Bahrain.

Urugero rwa hafi rugaragaza uburyo Trump afata Afurika, ni amagambo yigeze kuvuga mu 2018 ko ibihugu by’uyu mugabane ari umwanda (Shithole Countries).

Ku ngoma ya Trump, u Rwanda rwakuwe mu masezerano ya AGOA. Hari nyuma y’umwanzuro rwafashe wo kuzamura imisoro ku myenda n’inkweto byambawe bizwi nka caguwa, ntirunagaragaze ubushake bwo kwisubiraho kuko rwahisemo guteza imbere inganda zarwo. Amerika yahise ifata umwanzuro wo kurukura mu bihugu bishobora koherezayo ibicuruzwa bidaciwe imisoro, AGOA.

Video: Ubwo Perezida Kagame yahuriraga na Trump i Davos

Kanda hano usome inkuru isesengura uko Trump yabaniye u Rwanda mu myaka ine ishize

12:00: Mu bice byose by’Isi, aya matora ni cyo kintu kiri kuvugwa cyane. Aya mafoto yafatiwe muri Taiwan no mu Buyapani

11:30: Amagambo ya Trump yanenzwe na benshi

Donald Trump yatangaje ko yatsinze amatora mu gihe hakiri miliyoni nyinshi z’amajwi akibarurwa. Aba- républicains benshi n’abandi bagaragaje ko ibyatangajwe na Trump bidafite ishingiro

Uwahoze ari Guverineri wa New Jersey akaba n’Umujyanama wa Trump, Chris Christie, aganira na ABC News, yavuze ko ijambo rya Trump ari ubuyobe agize haba mu buryo bwo gukora ibintu ndetse no kuri we nka perezida.

Ati “Ni icyemezo kibi ku bigendanye n’uko ibintu byakorwa, ni icyemezo cya politike kibi.”

Uwahoze ari Senateri wo mu ishyaka ry’aba- républicains, Rick Santorum, yavuze ko yababajwe n’ibyatangajwe na Trump, ati “gukoresha ijamo forode […] Ndatekereza ko atari byo”.

- Hafi ya White House habereye imyigaragambyo yamagana ubwicanyi bukorerwa abirabura

11:15: Biden yatsinze muri leta ya Hawaii

Joe Biden yatsinze muri leta ya Hawaii bimuhesha amajwi yaho ane. Kugeza ubu amaze kugira amajwi 224 kuri 213 ya Trump. Mu 2016 iyi leta yegukanywe na Hillary Clinton

11:00: Uruhande rwa Biden rwamaganye amagambo ya Trump

Ushinzwe ibikorwa byo kwiyamamaza bya Biden, Jen O’Malley Dillon, yasohoye itangazo rikubiyemo amagambo akomeye ku ijambo Perezida Trump yavugiye muri White House aryita ko ‘risebetse, ridasanzwe ndetse ripfuye’

Yagize ati “Ijambo rya Perezida rya n’ijoro ku bijyanye no kugerageza guhagarika ibarurwa ry’amajwi rirasebetse, ntirisanzwe ndetse riranapfuye. Riteye isoni kubera ko ni ubushake bugamije kwambura Aba-Démocrates uburenganzira bwabo bw’abaturage ba Amerika.”

10:30: Aho ruzingiye...

Perezida Trump yavuze ko yamaze gutsinda amatora mu gihe kugeza ubu hari leta zikibarura amajwi zishobora gutanga ibitandukanye n’ibyo abantu benshi biteze.

Leta zitezwemo gutanga intsinzi ni Georgia, Wisconsin, Pennsylvania na Michigan. Zose ntiziratangaza amajwi. Gusa umubare munini w’abatoye ni abo mu mijyi bashyigikiye aba- démocrate.

Pennsylvania by’umwihariko ni yo ihanzwe amaso kugeza ubu muri leta icumi zisigaye. Ifite umubare munini w’abantu batoye bakoresheje iposita aho bivugwa ko kubarura amajwi bishobora gufata igihe kinini muri iyi leta.

Trump ati “By’umwihariko turi gutsinda muri Pennsylvania ku majwi yo hejuru.”

Kugeza ubu, Trump ari hejuru mu majwi amaze kubarurwa muri iyi leta aho afite 55.7% kuri 43% ya Biden. Hamaze kubarurwa 74% by’amajwi yose. Gusa ihurizo rikomeye riri mu Mujyi wa Philadelphia ari nawo munini muri iyi leta aho umaze kubarura 48% by’amajwi, kandi bivugwa ko benshi mu bawutuye bari inyuma ya Biden.

Ni ko bimeze no mu zindi leta nka Michigan na Wisconsin. Trump mu ijambo rye yagize ati “Turi gutsinda muri Michigan”.

Muri iyi leta Umujyi wa Detroit utuwe cyane ni wo ufite urufunguzo mu kugena umukandida ugomba gutsinda. Wisconsin nayo irashingira ku biri buze kuva mu Mujyi wa Milwaukee.

Ku bijyanye na leta ya Georgia, Trump yagize ati “Birigaragaza ko twatsinze muri Georgia.” Gusa muri iyi leta 90% ni yo majwi amaze kubarurwa aho hategerejwe amenshi yo mu Mujyi wa Atlanta.

Trump yavuze ko yizeye amajwi yo muri leta zikomeye zirimo Pennsylvania
Biden ubwo yagezaga ijambo ku bamushyigikiye

10:00: Imibare irerekana ko Trump ashobora guhigika cyane Biden muri leta zikomeye kandi zifite abatora benshi nka Georgia, Pennsylvania na North Carolina.

09:30: Trump yavuze ko agiye kwitabaza Urukiko rw’Ikirenga kubera uburiganya bwabaye mu matora

Perezida Trump yavuze ko muri aya matora habayemo uburiganya kuko hari leta zimwe na zimwe yatsinzemo ariko ntibigaragazwe. Yavuze ko biteye igisebo ku gihugu muri rusange.

Ati “Mu by’ukuri, twatsinze aya matora”

Yavuze ko agomba kwitabaza Urukiko rw’Ikirenga ku buryo amajwi ye yose agaragazwa ari hejuru nk’uko yatowe.

09:20: Trump ati “Turi kwitegura kubyina intsinzi”

Trump amaze kugeza ijambo ku bamushyigikiye bari bateraniye ku bwinshi kuri White House, batigeze bakangwa n’icyorezo cya Coronavirus ngo bambare agapfukamunwa.

Yatangiye ashimira umuryango we, ndetse na miliyoni nyinshi z’abamushyigikiye bitabiriye kumva ijambo rye.

Ati “Turi kwitegura kubyina intsinzi [...] turi gutsinda buri kimwe cyose.”

Trump yavuze ko ari imbere mu bashobora gutsinda muri leta ya Pennsylvania

09:00:Donald Trump ari kuzamuka mu majwi kurusha uko abantu benshi babitekerezaga, mu gihe Biden ari kubura amajwi muri leta zagombaga kumuhesha intsinzi mu buryo bworoshye. Leta zitaratangaza amajwi nizo zihanzwe amaso kugeza ubu.

08:40: Hamaze kubarurwa amajwi yo muri leta 40 muri 50 zigize iki gihugu. Izisigaye nizo ziza kwemeza uwatsinze amatora. Ubu Biden ari imbere aho arusha amajwi arindwi Trump. Ku rundi ruhande, mu mwanya muto, Trump arageza ijambo ku baturage b’igihugu cye. Ararivugira mu biro bye muri White House

08:00: Trump akomeje gutsinda muri leta zitandukanye ndetse n’ibigereranyo birerekana ko ashobora kwegukana amajwi no mu zindi zisigaye. Yatsinze no muri leta ya Montana ifite abatora batatu

07:40: Trump yatsinze muri Texas: Ubu Biden afite 219 mu gihe Trump ari 209

Texas ni imwe muri leta za Amerika zifite urufunguzo ku biza kuva muri aya matora. Trump niwe uhabwa amahirwe yo kwegukana intsinzi muri iyi leta ifite abatora 38. Ni yo leta yamuhesheje intsinzi mu 2016 kuko nabwo yatumye yanikira bikomeye Hillary Clinton.

- Biden ati “Turakomeza kwihangana kugeza igihe akazi gakomeye ko kubarura amajwi karangiriye kandi biraza kurangira amajwi ari uko abazwe, buri jwi rya buri wese rimaze kubarurwa.”

07:40: Biden yasabye abamushyigikiye gukomeza kwihangana mu gihe amajwi akibarurwa

Ubwo yagezaga ijambo ku bamushyigikiye mu Mujyi wa Wilmington, Joe Biden yatangaje ko ameze neza, ndetse ko afite icyizere ko ashobora kwegukana amatora, asaba abamushyigikiye gukomeza bihanganye mu gihe amajwi akiri kubarurwa muri leta zimwe na zimwe z’ingenzi.

07:20:Trump yatsinze kandi muri leta zindi nka Idaho ifite amajwi ane mu gihe Biden we yatsinze muri Minnesota ifite amajwi 10. Imwe muri leta byari byitezwe ko Trump aza gutsindamo ni Florida, ni ko byagenze kuko yabonye amajwi yayo 29. Yatsinze kandi no muri Iowa.

Ubu amajwi ye akomeje kuzamuka kuko Biden afite 215 mu gihe Trump ari 171.

06:40: Leta ya Ohio imwe mu ziba zivuze ikintu kinini ku muntu utorerwa kuyobora Amerika nayo yegukanywe na Trump. Ku rundi ruhande, Biden yatsinze muri leta ya Virginia. Ubu Biden amaze kugira amajwi 2015 kuri 132 ya Trump.

-  Trump ari imbere muri leta zikomeye: Amajwi ya Trump ashobora kuzamuka cyane mu mwanya muto mu gihe baraba bamaze kubarura amajwi yo muri leta zikomeye nka Ohio, Florida na Pennsylvania. Atsinze muri izi leta no muri Georgia, nta kabuza yaba ari gusatira kwisubiza intebe yo muri White House

06:20: Joe Biden amaze gutsinda muri leta 14 Zirimo Vermont, Delaware, Maryland, Massachusetts, New Jersey, New York, Connecticut, Colorado, New Mexico, New Hampshire, Illinois, California, Oregon na Washington.

Donald Trump we amaze gutsinda muri leta 17. Zirimo Indiana, Kentucky, Oklahoma, Tennessee, West Virginia, Arkansas, South Dakota, North Dakota, Alabama, South Carolina, Louisiana, Nebraska, , Utah, Missouri, Kansas, Wymong na Mississippi

06:10: Biden amaze kugira amajwi 192 mu gihe Trump afite 114. Ugomba gutsindira uyu mwanya agomba kuba afite nibura 270.

06:05: Kugeza ubu, hamaze kubarurwa amajwi muri leta 31 muri 50 zigize Amerika. Trump nawe amaze gutsinda muri Kansas na Wyoming cyo kimwe na Missouri.

05:55: Biden yanikiye Trump

Biden akomeje gusakuma amajwi muri leta nyinshi zibarirwa amajwi menshi ndetse byitezwe ko ari nako bikomeza kugenda mu masaha ari imbere. Ubu amaze gutsinda muri Leta ya Washington ibarirwa amajwi 12, Oregon ibarirwa amajwi arindwi ndetse by’umwihariko no muri California ibarirwa amajwi 55. Yatsinze kandi muri leta ya Illinois ibarirwa amajwi 20.

05:35: Muri New Hampshire Biden niwe uhabwa amahirwe yo kwegukana amatora ugereranyije n’ibimaze kuva mu ibarura. Aramutse atsinze, yahita abona amajwi yaho ane. Kugeza ubu Biden ararusha Trump amajwi atatu kuko umwe afite 98 undi akagira 95.

05:30: Leta eshatu arizo Louisiana, Nebraska na Utah zose Trump niwe ushobora kuzegukana. Gusa nta gitangaza kirimo kuko no mu matora aheruka yari yatsinze muri izi leta.

Ku rundi ruhande nka Louisiana, mu matora atanu ashize, yakunze gutora aba-républicains, nyuma yo gushyigikira Bill Clinton mu matora yabaye mu myaka ya 90. Mu matora aheruka, Trump yari yatsinze muri Utah kuri 46%.

05:15:Biden ashobora gutsinda muri New Mexico. Muri iyi leta, utsinze ahita yegukana amajwi atanu. Umwaka ushize nabwo yari yegukanywe na Hillary Clinton

05:10: Kugeza ubu, ibyegeranyo byagaragaje ko Biden ariwe abagore baha amahirwe yo gutsinda aya matora kurusha Trump. Nta kabuza ko bishobora kuba bituruka ku buryo yakunze kubibasira mu myaka ye yose.

05:00: Donald Trump araza kugeza ijambo ku baturage b’igihugu cye, ryitezwemo kugaragaza uko yabonye igikorwa cy’amatora. Nubwo ataza kuba yagaragajwe nk’uwatsinze, arageza ku baturage ibyiyumviro bye ku bijyanye n’aya matora.

Iri jambo araza kurivugira muri White House.

04:55:Leta zitandukanye ntiziratangira igikorwa cyo kubarura amajwi kuko amatora atarangira. Izo zirimo nka Iowa, Montana, Nevada na Utah.

04:50: Mu myaka ine ishize, byageze iyi saha, Trump ariwe uyoboye muri leta nyinshi zikomeye, ibintu byatangaga icyizere ko ashobora kuza gutsinda, gusa kuri iyi nshuro si ko bimeze.

Kanda hano usome uko ibarura ry’amajwi ryagenze mu matora yo mu 2016
04:40: Mu majwi amaze kuburwa, ni uko Biden ariwe uri imbere n’amajwi 89 mu gihe Trump afite 72. Kugira ngo umuntu atorerwe kuyobora Amerika bisaba ko aba yagize nibura 270.

04:30: Biden amaze gutsinda amatora muri Leta zirimo New York. Iyi leta ibarirwa abatora 29, mu matora aheruka nabwo Trump yari yayitsinzwe kuko yegukanywe na Hillary Clinton. Ashobora gutsinda kandi muri DC, Delaware, Maryland

Trump we yatsinze muri Arkansas, arahabwa amahirwe yo gutsinda kandi muri Tennessee, West Virginia, Massachusetts, Oklahoma.

Igikorwa cyo kubarura amajwi kirarimbanyije muri leta nyinshi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .