00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rutsiro: Hari gushakwa umuti ku kibazo cy’abaturage bavuga ko amatungo yabo yariwe n’inyamaswa batazi

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 5 January 2025 saa 08:47
Yasuwe :

Abaturage bo mu Karere ka Rutsiro mu Murenge wa Mukura baturiye Pariki ya Gishwati-Mukura, barasaba Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) ko rwabaha impozamarira ku matungo arenga 60 arimo inka, amaze kuribwa n’inyamanswa bivugwa ko zishobora kuba zituruka muri iyo pariki nubwo ubuyobozi bwemeza ko ari imbwa zariye ayo matungo ndetse hari gushakwa umuti w’icyo kibazo.

Abaturage baganiriye na RBA bagaragaje ko kuva mu 2021, inyamaswa zituruka muri pariki zimaze kubarira amatungo arenga 60 arimo inka icumi, bajya kwaka indishyi RDB ikababwira ko ari imbwa zabaririye amatungo kandi zitari mu zo ikigega kibishinzwe gitangira indishyi.

Dusengimana Jean de Dieu yagize ati “Inyamanswa yaraje indira inka mbibwira ubuyobozi buraza burareba. Twahamagaye RDB tuyereka ibyabaye n’ikiraro nari nyororeyemo, barambwira ngo icyo kiraro ntibacyemera.”

“Bavuze ko ari imbwa ziturira amatungo, mbaza niba imbwa ari zo zishobora kuza zikica inka zikayinyunyuza amaraso.”

Nyandwi Ntawizera yagize ati “Turasaba ko batwishyura kuko izo mbwa ziza ntizirye inkoko ntabwo twumva ubwoko bwazo. Ikindi kandi imbwa zose twari tworoye badusabye ko tuzica zose turabikora.”

Abo baturage bahuriza ku kuba bataramenya neza inyamaswa zibarira amatungo kuko babona aho zayaririye cyangwa zayiciye, zo ntibazibone ariko bakemeza ko zituruka muri pariki.

Ku rundi ruhande ariko hari undi muturage uvuga ko inyamaswa zirya ayo matungo ari imbwa z’ibihomora, kuko we hari n’izo yari amaze gufata zigera kuri 32 zamuriraga ingurube.

Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Uwizeyimana Emmanuel, yavuze ko ubuyobozi bw’ako karere buri kwiga kuri icyo kibazo ngo bumenye niba mu by’ukuri ari imbwa zirya amatungo y’abaturage barebe niba zakwicwa.

Umukozi wa RDB ushinzwe Gusesengura no Kubungabunga Urusobe rw’Ibinyabuzima muri Pariki z’Igihugu, Ngoga Télesphore, yavuze ko ubushakashatsi barimo bugaragaza ko inyamanswa zangiriza abo baturage ziganjemo imbwa, zikaba ari zo zigomba gushakirwa umuti.

Ati “Twasanze mu nyamanswa zangiriza abaturage higanjemo imbwa z’ibihomora, ariko byanashoboka ko harimo n’iziba ziturutse mu ngo. Turi gukorana n’inzego zishinzwe ubuhinzi n’ubworozi kugira ngo icyo kibazo turebe uko cyakemuka.”

Ubusanzwe abaturage bangirizwa mu buryo bunyuranye n’inyamaswa zo muri pariki n’ibindi byanya bikomye, barabimenyesha bakagenerwa indishyi n’Ikigega Cyihariye cy’Ingoboka (SGF).


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .