00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rurageretse hagati ya polisi n’abigaragambya i Istanbul

Yanditswe na Kangabe Nadia
Kuya 24 March 2025 saa 01:16
Yasuwe :

Abapolisi bakomeje guhangana n’abigaragambya mu Mujyi wa Istanbul muri Turikiya, bashyigikiye Ekrem İmamoğlu wari meya w’uyu mujyi, uherutse gutabwa muri yombi.

Ku wa 19 Werurwe 2025, Ekrem İmamoğlu yatawe muri yombi akurikiranyweho ibyaha birimo ruswa no gukorana n’ishyaka rya Kurdistan Workers’ Party (PKK) rifatwa nk’umutwe iterabwoba muri iki gihugu.

Ibi ntabwo byakiriwe neza n’abamushyigikiye benshi bahise batangira ibikorwa byo kwigaragambya hirya no hino basaba ko yarekurwa, mu gihe abandi bavugaga ko arengana.

Ku mugoroba wo ku wa 23 Werurwe 2025, imyigaragambyo yakomeje ku munsi wa gatanu ndetse ifata indi ntera bituma polisi ya Istanbul itangira guhangana n’abigaragambya ngo ice akavuyo bateje mu mujyi.

Mu kugerageza guhosha iyi myigaragambyo, byageze aho polisi yahuka mu bigaragambya batangira kurwana. Inkoni n’imigeri byavuzaga ubuhuha hagati y’impande zombi.

Amashusho yakwiriye ku mbuga, yerekana uburyo polisi yahanganye n’abigaragambya kugeza itangiye kubahata inkoni yabaryamishije hasi.

Iyi myigaragambyo yateye umwuka mubi muri Istanbul, yahinduye isura ku Cyumweru ubwo urukiko rw’uyu mujyi rwemezaga itabwa muri yombi rya Ekrem İmamoğlu wanahise ahagarikwa ku mirimo ye.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Ali Yerlikaya, abinyujije mu butumwa yashyize kuri X, yerekanye ko ibyakozwe n’abapolisi byari ngombwa.

Ati “Ntabwo tuzigera twemera kwangiza cyangwa guhungabanya amahoro n’umutekano by’igihugu cyacu”.

Itabwa muri yombi rya Ekrem İmamoğlu niryo ryabaye intandaro y’iyi myigaragambyo ikomeye. Uyu mugabo yabaye umuyobozi w’umujyi wa Istanbul kuva mu 2019, ndetse mu 2023 yiyamamarije kuba Visi Perezida.

Ni mu gihe byavugwaga ko mu 2028 aziyamamaza ku mwanya wa Perezida ahagarariye ishyaka rya Republican People’s Party (CHP).


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .