Elon Musk yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Joe Rogan kuri ‘Podcast’ ye, aho yavuze ko uyu mugore adakwiriye gukangurira abantu kwirinda guha amahirwe Donald Trump ushaka kuyobora Amerika; nyamara yaranze kubwira abantu kwirinda P. Diddy ubu uri muri gereza.
Uyu mugabo yagize ati “JLO yari umukunzi wa Diddy ariko ubu yahisemo gukangurira abantu kwirinda gutora Trump. Ni abahe bantu yakanguriye kwirinda Diddy? Ntabo. Birashoboka ko tudakwiriye kwizera uyu mugore.”
Jennifer Lopez mu minsi ishize ubwo Kamala Harris yiyamamarizaga mu Mujyi wa Las Vegas, yagaragaje ko amushyigikiye ndetse akangurira abantu gutora uyu mugore mu matora yo kuri uyu wa 5 Ugushyingo.
Icyo gihe yanenze Politiki ya Trump agendeye ku magambo y’umunyarwenya Tony Hinchcliffe wari watangaje ko ‘Puerto Rico ari ikirwa cy’umwanda’, ubwo Donald Trump uhagarariye Aba-Républicains yiyamamarizaga mu Mujyi wa New York ahitwa Madison Square Garden.
Iki kirwa cya Puerto Rico ni nacyo uyu muhanzikazi akomokamo.
Mu ijambo ry’iminota 15 rya Jennifer Lopez, yagaragaje ko abantu bose baba muri Amerika bakomoka mu y’Amajyepfo bose bababajwe n’aya magambo yavuzwe mu kwiyamamaza kwa Trump ku gihugu cy’inkomoko ye.
Ati “Kuri Madison Square Garden yongeye kutwibutsa uwo ari we mu by’ukuri. Ntabwo ari Abanya-Puerto Rico gusa bibasiwe kuri uriya munsi. Ni buri muntu wese ukomoka muri Amerika y’Amajyepfo uri muri iki gihugu.”
Yakomeje avuga ko Trump icyo yakoze mu bihe bye byose kuva yamenyekana muri politiki ari ugucamo ibice Abanyamerika.
Aya magambo niyo yasembuye ibitekerezo bya Elon Musk, atuma yibasira uyu mubyeyi w’imyaka 55 amwibutsa ko iyo aba umuntu mwiza aba yarabwiye abantu kwirinda P.Diddy bigeze gukundana. Aba bombi bakundanye mu 1999 kugeza mu 2001.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!