N’ubwo uyu mubare ari muto ugereranyije n’imodoka zibarirwa muri miliyoni zigurishwa buri mwaka, byerekana ukwaguka kw’isoko rya Rolls-Royce, ikora imodoka z’abifite gusa.
Nk’ubu imodoka yayo wavuga ko yoroheje kandi ihendutse ni Ghost Saloon, itangira kuboneka ku bihumbi 250 by’amapawundi [asaga miliyoni 436 Frw].
Uretse nibyo Rolls-Royce imenyereweho gukora imodoka hagendewe ku byifuzo by’umukiliya [bespoke creations], kandi nazo ziba zihagaze akayabo kuko zihenda bitewe n’uko uyishaka abyifuza.
Iyi sosiyete yo mu Bwongereza itangaza ko abakiliya bayo bakomeje kwiyongera ubutitsa.
Rolls-Royce igiye kwagura uruganda n’ibiro bikuru byayo mu Bwongereza, umushinga iteganya gushoramo miliyoni 300 z’amapawundi.
Iri shoramari rizatuma haboneka ahantu hisanzuye ho gukora imodoka ziri ku rwego rwo hejuru hakurikijwe ibyo umukiliya ashaka, rinabe intangiriro y’umushinga wagutse wo gukora imodoka zikoresha amashanyarazi.
Uruhushya rwo gutangira ibikorwa byo kwagura uruganda rwarabonetse.
Umuyobozi Mukuru wa Rolls-Royce, Chris Brownridge, yavuze ko iki gikorwa ari “ishoramari rikomeye kurusha irindi iyi sosiyete yigeze gukora kuva yabaho,” yongeraho ko ari “ikimenyetso cyerekana icyizere gikomeye ku izina rya Rolls-Royce n’ahazaza hayo mu Bwongereza.”
Rolls-Royce yatangiye mu 2003 ikoresha abakozi 300 gusa. Kuri ubu ikoresha abagera ku 2.500.
N’ubwo ikomeje kwaguka, isoko ryayo mu Bushinwa rikomeje kugabanuka kandi ari kimwe mu bihugu byari biyifatiye runini. Gusa ariko ubwiyongere bw’abakiliya bifuza imodoka zihariye bwagize uruhare mu kuziba iki cyuho.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!