Indege yari itwaye Duterte yageze mu Buholandi ku wa 12 Werurwe 2025 nyuma y’umunsi umwe afatiwe ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Manila muri Philippines.
ICC yatangaje ko yashyikirijwe uyu munyapolitiki kandi azagezwa mu rukiko mu gihe kizateganywa mu minsi iri imbere, isobanura ko yari yarasohoye impapuro zo kumufata.
Abanyametegeko be batangije ubukangurambaga bushinja Leta ya Philippines kumushimuta, basaba ko arekurwa. Umukobwa we akaba na Visi Perezida w’iki gihugu, Sara Duterte, yagiye mu Buholandi gukurikirana dosiye y’umubyeyi we.
Uyu munyapolitiki akurikiranyweho ibyaha byibasiye inyokomuntu, bifitanye isano n’impfu z’abakekwagaho gucuruza ibiyobyabwenge muri Philippines.
Ubwo Duterte yajyaga ku butegetsi, yategetse abapolisi kwica abakekwaho gucuruza ibiyobyabwenge mu gihe babona bashaka kubarwanya.
Byavuzwe ko abapolisi bishe nabi abantu barenga 6000, barimo abarenganaga nk’abana, kandi ko Duterte yabishyigikiye, biba intandaro y’iperereza ICC yatangije mu 2018.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!