00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

’Rocket’ ya SpaceX yakoze impanuka ku nshuro ya kane muri uyu mwaka

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 20 June 2025 saa 03:17
Yasuwe :

Rocket y’Ikigo cya SpaceX yashwanyukiye aho yari igiye gutangirira urugendo ruyerekeza mu Isanzure, biba inshuro ya kane izi rocket nshya zigira ibibazo mu rugendo rwazo.

Ubushakashatsi bwatangiye kugira ngo hamenyekane icyatumye iri rocket yo mu muryango wa Starship iturika, igateza umuriro ukabije wanibasiye inyubako ziri hafi y’aho yaturikiye.

Ubusanzwe iyi rocket yari irimo kugeragezwa, aho bagenzuraga imbaraga za moteri yayo, ibi bigakorwa harebwa ingano y’umuriro ishobora kurekura ariko itari mu rugendo, ahubwo iparitse ahantu hamwe.

Byaje kurangira iyi rocket irekuye umuriro mwinshi kurusha uwari uteganyijwe, iturika gutyo ndetse yohereza umuriro mwinshi mu kirere, ugera no ku bindi bikorwa biri hafi yayo.

Elon Musk yavuze ko "iperereza niryerekana ko ari ko byagenze, byari ari ubwa mbere bibayeho [kuri uyu muryango wa rocket]."

Ni ubwa kane rocket yo muri uyu muryango igize ikibazo. Ubwo iheruka kugira ikibazo muri Gicurasi, yoherejwe mu kirere ifite satellite yagombaga gusiga mu Isanzure, gusa inanirwa kuzirekura igezeyo, ndetse igira n’ibindi bibazo byo guta inzira ubwo yari irimo kugarurwa ku Isi.

Umuryango wa rocket za Starship uzasimbura iza Falcon zari zimaze igihe zikoreshwa na SpaceX mu kohereza rocket mu kirere. Gusa abashoramari muri SpaceX bamaze iminsi binubira uburyo Elon Musk, Umuyobozi Mukuru w’icyo kigo, atagiha umwanya uhagije ibikorwa byacyo, cyane cyane igihe yari mu nshingano za Leta.

Gusa Musk aherutse kuva muri izo nshingano, aho agomba gukora ibishoboka byose akagurura icyizere SpaceX ifitiwe cyane ko hari ibigo byinshi byifuza guhangana nayo.

Iki kigo cy’uyu mukire wa mbere ku Isi gifitanye amasezerano na NASA yo kuzakora ubushakashatsi ku Kwezi mu 2027, mu gihe hari intego ko Starship izakorera ingendo ku kwezi, nyuma ikazakomereza kuri Mars, imwe mu ntego nyamukuru za Elon Musk.

'Rocket' ya SpaceX yakoze impanuka ku nshuro ya kane muri uyu mwaka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .