Robert F. Kennedy yahagaritse ibikorwa bye byo kwiyamamaza ashyigikira Trump
Kennedy w’imyaka 70, wari umaze igihe kirekire ari mu ba-démocrates ndetse ni umwe mu bagize umuryango wa Kennedy wayoboye iki gihugu. Yavuze ko amahame ye agenderaho yamuhaye impamvu yo kuva muri iryo shyaka ari na yo yamuteye gushyigikira Perezida Trump.
Yabigarutseho mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye i Phoenix muri Arizona ku wa Gatanu, yemeza ko azakora ibishoboka byose kugira ngo izina rye rikurwe ku rutonde rw’amatora muri Leta 10.
Trump yashimiye Kennedy cyane amwita umuntu w’igitangaza kandi w’umuhanga ubwo yamwakiraga ku rubyiniro nyuma muri Glendale.
Mbere yo kwakira Robert F. Kennedy Jr, Trump yasezeranyije ko naramuka atowe, azashyira ahagaragara inyandiko zose zasigaye zijyanye n’iyicwa rya Perezida John F. Kennedy ryabaye mu mwaka wa 1963.
Icyemezo cya Kennedy cyo gushyigikira umukandida w’aba-républicain, mu matora ya Perezida wa Amerika cyarakaje abo mu muryango we, bamaze igihe bamunenga kubera yakoresheje izina ry’umuryango mu kwamamaza muri Super Bowl muri Gashyantare.
Super Bowl ni umukino wa nyuma wa shampiyona ya NFL (National Football League).
Mushiki we, Kerry Kennedy, yavuze ko gushyigikira Trump ari "ubugambanyi ku mahame ya data na twe nk’umuryango duharanira. Ni iherezo ribabaje ku nkuru ibabaje."
Robert Kennedy yemeje ko ari icyemezo kigoye gishobora kugira ingaruka ku muryango we wa hafi
Umukandida w’aba-démocrates, Kamala Harris, yavuze ko azagerageza kongera imbaraga ku buryo yigarurira amajwi y’abari bashyigikiye Kennedy.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!