Robert F. Kennedy Jr ni umwe mu biyayamarije kuyobora Amerika ariko aza gukuramo kandidatire ye muri Kanama 2024, ashyigikira Trump.
Mu ibaruwa ishyiraho Kennedy, Trump yavuze ko icyo bashyize imbere ari ukurinda Abanyamerika bose barindwa imiti irimo uburozi.
Trump yavuze ko Abanyamerika barambiwe inganda z’imiti n’ibikoresho byo kwa muganga zishyize imbere ibihuha bigamije kuyobya rubanda.
Yavuze ko Kennedy azagira uruhare mu gushyiraho amabwiriza agenga inganda ku buryo zigendera ku mabwiriza y’ukuri y’ubuziranenge.
Kennedy ni umwe mu bakunze kunenga cyane inzego zishinzwe ubuzima muri Amerika ko zikoreshwa n’abaherwe n’inganda zikora imiti.
Ni umwe mu barwanyije cyane inkingo za Covid-19, avuga ko zakozwe hari abantu runaka zishaka kurimbura. Yakunze kuvuga kandi ko inkingo zitera Autisme n’ibindi.
Mu 2023 yabajijwe impamvu arwanya inkingo cyane, asobanura ko atari ko bimeze ko ahubwo icyo atemera ari inkingo zitangwa zitakorewe igeragezwa rihagije.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!