00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rishi Sunak arahabwa amahirwe yo gusimbura Liz Truss

Yanditswe na IGIHE
Kuya 21 Ukwakira 2022 saa 08:38
Yasuwe :

Nyuma yo kwegura kwa Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Liz Truss, urugamba rwo gushaka umusimbura rurakomeje aho mu bahabwa amahirwe menshi ku isonga hari Rishi Sunak.

Biteganyijwe ko gushaka umusimbura wa Liz Truss ku buyobozi bw’ishyaka ry’aba-Conservateurs no ku mwanya wa Minisitiri w’intebe, bizaba byarangiye mu mpera z’icyumweru gitaha.

Nubwo nta n’umwe biremezwa ko aziyamamariza gusimbura Liz Truss, hari abakandida bahabwa amahirwe ku isonga hakaza Rishi Sunak.

Rishi Sunak yiyamamarije gusimbura Boris Johnson ndetse agera muri babiri ba nyuma aho yari ahanganye na Truss waje no kumutsinda.

Rishi Sunak yiyamamaje nyuma yo kwegura ku mwanya wa Minisitiri w’imari ndetse ashyigikirwa cyane n’abadepite bo mu ishyaka. Yavugaga ko politiki y’imisoro iriho izahungabanya ubukungu.

Sunak ni umwe mu baherwe bari mu ishyaka riri ku butegetsi ndetse umugore we Akshata Murty, ni umwana w’umuherwe w’Umuhinde, N.R.Narayana Murthy, uri mu bashinze ikigo cy’ikoranabuhanga cya Infosys. Yabaye umudepite mu 2015

Rishi Sunak arahabwa amahirwe yo kuba Minisitiri w'Intebe w'u Bwongereza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .