Ku wa 19 Gashyantare 2025, urukiko muri Los Angeles rwasomye umwanzuro w’urubanza A$AP Rocky yaregwagamo kurasa Terell Ephron uzwi ku izina rya A$AP Relli bahoze mu itsinda rimwe rya A$AP Mob.
Urukiko rwatangaje ko uyu muraperi atahamwe n’iki cyaha cyo kurasa uwahoze ari inshuti ye. Ni mu rubanza rumaze hafi ukwezi.
Habuze ibimenyetso bihagije bishinja uyu muhanzi gukora iki cyaha, ndetse ntihabonetse ibikumwe bya A$AP Rocky ku mbunda bivugwa ko yifashishijwe mu kurasa mugenzi babanaga mu itsinda, warasiwe muri hoteli.
Kuba uyu muraperi wari waherekejwe n’umukunzi we Rihanna mu rukiko, yatsinze muri uru rubanza arabikesha umunyamategeko we Joe Tacopina wari uhararariye itsinda ryarwanye intambara itoroshye mu kumuburanira.
Mu kiganiro cya mbere Joe Tacopina yahaye itangazamakuru, yagarutse kubyo A$AP Rocky na Rihanna bamubwiye bakimara gutsina urubanza. Mu kiganiro na Extra, uyu munyamategeko yavuze ko uretse kuba baramwishuye neza, banamusezeranije ikintu gikomeye.
Yakomeje agira ati “Banshyize ku ruhande bambwira ko batabona icyo banyitura, bityo ko umwana wabo wa gatatu bazamwita A$AP Joe. Bakamunyitirira nyine, nahise mbasubiza ko nanjye mbitegereje”.
Uyu munyamategeko yakomeje avuga ko mu gihe bamaranye bitegura uru rubanza, ko byatumye umubano wabo urenga uwo mukazi bagasa nk’ababaye umuryango.
A$AP Rocky wari gufungwa imyaka 24 iyo ahamya n’icyaha cyo kurasa inshuti ye, asanzwe afitanye abana babiri na Rihanna, harimo imfura yabo RZA Myers w’imyaka ibiri hamwe na Riot Rose Myers w’umwaka umwe.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!