00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rihanna yasobanuye impamvu y’itinda rya album ye

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 24 February 2025 saa 08:34
Yasuwe :

Robyn Fenty uzwi nka Rihanna yasobanuye ko impamvu yatumye atinda gushyira hanze album yasezeranyije abakunzi be, ari uko yifuza ko izaba ikozwe neza, ifite umwihariko uzitandukanya n’izindi.

Uyu muhanzikazi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Harper’s Bazaar, cyagarukaga ku buzima bwe bw’umuziki n’ubwe bwite.

Muri iki kiganiro, yavuze ko abizi ko iyi album nijya hanze izaba ifite umwihariko. Ati “Ndabizi ntabwo igiye kuba ikintu uwo ari we wese yiteze. Kandi ntibizaba ari igicuruzwa cyangwa ikintu cyo kumvikana kuri radiyo. Bizaba bigaragaza aho ubuhanzi bwanjye bukwiriye kuba buri muri iki gihe.”

Rihanna w’imyaka 37, aheruka gushyira hanze album mu 2016, iyo yari yise ’Anti’. Uyu muhanzi yahakanye ko album ye izaba ikozwe mu njyana na Reggae.

Ati “"Si byo na gato! Ubu nta njyana ihari. Ni yo mpamvu nategereje. Igihe cyose nagiraga nti, ’Oya, si njye’. Si byo bikwiye. Iki gihe kinini gishize ndi kure y’umuziki gikwiriye kugira agaciro ku kintu gikurikiraho abantu bazumva. Ntabwo nshobora gushyira ahagaragara ikintu cy’amafuti. Nyuma yo gutegereza imyaka umunani, byaba byiza mukomeje gutegereza.”

Gusa Rihanna ntiyigeze avuga igihe iyi album izasohokera.

Uretse umuziki, asanzwe akora ubucuruzi binyuze mu kigo cye yise ’Fenty Beauty’. Kuri ubu afitanye abana babiri b’abahungu na A$AP Rocky ari bo RZA na Riot.

Reba Needed Me, iri mu ndirimbo ziri kuri album Rihanna aheruka gushyira hanze


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .