Renault na Nissan mu mikoranire mishya izagabanya amoko y’imodoka zikora n’amashami zifite

Yanditswe na IGIHE
Kuya 27 Gicurasi 2020 saa 03:46
Yasuwe :
0 0

Inganda zikora imodoka, Renault, Nissan na Mitsubishi Motors, zatangaje ko zahinduye imikorere, aho zigiye kujya zikora imodoka nkeya, zigakorera ahantu hamwe kandi zikibanda aho buri ruganda rufite abakiliya mu guhangana n’ingaruka za Coronavirus.

Iri huriro rinini ku Isi ry’inganda zikora imodoka, kuri uyu wa Gatatu ryatangaje ko rigiye kwibanda ku mikorere myiza no ku gukora imodoka nziza kurenza iz’inganda bahanganye, kuruta gukora bita ku bwinshi gusa.

Umuyobozi wa Renault, Jean-Dominique Senard, yagize ati “Intego yacu ni ukongera ubwiza bw’imodoka kandi tugakora ibibyarira inyungu buri wese muri twe”.

Iyi mikorere mishya izatuma buri ruganda rugize iri huriro rwigarurira isoko ahantu rukunzwe. Nka Nissan izibanda ku masoko yo muri Amerika ya ruguru, Uburasirazuba bwo hagati, mu Buyapani n’u Bushinwa.

Renault izibanda cyane ku masoko y’u Burayi na Amerika y’Epfo, naho Mitsubishi yibande mu bice bya Aziya y’Amajyepfo na Oceania.

Izi nganda zizajya zikoresha ikoranabuhanga rimwe ndetse n’ibigize imodoka. Zizagabanya kandi ubwoko bw’imodoka zigurisha, zikore nyinshi mu buryo busa kandi zikoreshe ibyuma bimwe. Muri iki cyumweru Nissan na Renault zirateganya kugabanya abakozi no gufunga amwe mu mashami.

Nissan irateganya kugabanya 20% by’imodoka yakoraga zose ikanafunga uruganda rwa Barcelona. Ishobora kandi kugabanya abakozi bayo bagera ku 20.000. Renault ishobora guhagarika gukora amoko abiri y’imodoka yakoreraga muri Espagne, uruganda ikarwimurira mu rwa Nissan ruri mu Bwongereza.

Kuva na mbere ya Coronavirus, Renault na Nissan zari zitorohewe n’ibibazo by’ubukungu.

Renault umwaka ushize yinjije amafaranga make cyane bwa mbere mu myaka 10, aho inyungu rusange yagabanutse ku kigero cya 99%, ikagera kuri miliyoni 21 z’amadolari gusa. Isoko ryayo ryagabanutse ku kigero cya 69% kuva 2019 yatangira.

Nissan nayo mu 2019 yarangije ibihembwe bine inyungu yayo igabanuka ubutitsa. Inyungu ituruka mu bikorwa byayo byose yagabanyutseho miliyoni 504$ mu mezi atatu ya nyuma ya 2019.

Amoko atandukanye y'imodoka zikorwa n'uruganda Renault rwo mu Bufaransa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .