00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RDB yahaye igisubizo abonerwa n’inyamaswa zo mu gasozi mu Burasirazuba

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 22 August 2024 saa 09:49
Yasuwe :

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, rwatangaje ko ruteganya kuzitira ahari inyamaswa zo mu gasozi hose zonera abaturage mu nkengero za Pariki y’Igihugu y’Akagera mu Ntara y’Iburasirazuba, mu kuzirinda abaturage mu gihe zose zitarasubizwa muri pariki.

Ni nyuma y’uko abaturage bo mu Murenge wa Kabare muri Kayonza batakaga ko imvubu ziva mu idamu zikabonera imyaka kandi ko bimaze igihe kirekire.

Iki kibazo ariko kinagaragara no mu mirenge imwe n’imwe y’uturere twa Nyagatare, Kayonza na Gatsibo dukikije Pariki y’Igihuhu y’Akagera.

Umukozi ushinzwe Iterambere ry’Abaturiye Pariki muri Pariki y’Igihugu y’Akagera, Ishimwe Fiston, yabwiye IGIHE ko nka pariki bo icyo bakora ari ugafasha abaturage uko bakomeza imibereho yabo na za nyamaswa mu gihe hataraboneka umuti urambye.

Yagize ati “Izo nyamaswa si iziva muri pariki, ziri hanze yayo mu byanya byazo. Icyo pariki ikora ni uguha abturage ubujyanama bw’uko babana neza na zo mu gihe igisubizo kitaraboneka. Ikindi dukora ni ugutanga umusanzu ku ndishyi z’akababaro zihabwa abaturage bonewe cyangwa bangirijwe n’inyamaswa”.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Kubungabunga Urusobe rw’Ibinyabuzima muri RDB, Mutangana Eugène, yavuze ko muri rusange uru rwego rugira gahunda yo gusubiza muri pariki izo nyamaswa zibangamira abaturage ariko ko bitoroshye kuko rimwe bohereza ababishinzwe bagera aho abaturage bazibonaga bagasanga zahavuye cyangwa bakabona nke muri zo.

Ati “By’umwihariko kuri icyo kibazo cya Kabare tugiye gukorana n’Akarere n’inzego z’umutekano tugikemure. Gahunda irambye ni uko inyamaswa zo mu gasozi zitagomba kuguma ahari abaturage zihateza umutekano muke.”

“Tuzahazitira nk’uko twazitiye parike yose kuko bigabanya ibyago byo kuba zahura n’abaturage ku kigero cya 98%. Bitewe n’amakuru abaturage bagenda baduha, turi gukora imishinga yo kuzitira ahari izo nyamaswa. Hari n’ahandi twagiye duca impavu ku buryo inyamaswa zitabasha kwambuka ngo zigere mu baturage”.

Mutangana yongeyeho ko umuti urambye w’iki kibazo ugishakishwa kuko n’ubwo muri izo nzitiro hakongerwamo amashanyarazi, byajya bisaba kuzisimbuza nyuma y’igihe runaka.

Ni mu gihe n’ahacukuwe impavu haba ubwo imvura igwa amazi akazirengera n’ubundi za nyamaswa zikabasha kuhambuka zijya mu baturage.

Kugeza ubu, abaturage bangirijwe n’inyamaswa zo mu gasozi ziri muri Pariki z’Igihugu no mu bindi byanya bikomye, bahabwa impozamariria n’Ikigega Cyihariye cy’Ingoboka.

Imibare itangwa n’ubuyobozi bw’iki kigega igaragaza ko mu mwaka ushize w’ingengo y’imari, abaturage bo mu turere 19 twagaragayemo ibyo bibazo bishyuwe indishyi ya miliyari imwe na miliyoni zirenga 950 Frw.

Ubuyobozi bw’iki kigega butangaza ko hatangiye gushyirwa mu bikorwa ingamba zo kugabanya umubare w’inyamaswa zangiriza abaturage kuko amafaranga y’indishyi agenda arushaho kuba menshi aho nko mu mwaka w’ingengo y’imari 2021/22 yari miliyoni 449 Frw yishuwe, mu wakurikiyeho wa 2022/23 aba miliyoni 633 Frw bigeze mu mwaka ushize hiyongeraho arenga miliyoni 300 Frw.

RDB yahaye igisubizo abonerwa n’inyamaswa zo mu gasozi mu Burasirazuba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .